The Ben yasesekaye I Kampala aho agiye gukorera igitaramo yatumiwemo(AMAFOTO))

The Ben yaraye ageze mu mujyi  wa Kamapla mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Kamena 2022 aho aje mu gitaramo yatumiwemo agomba gukorera muri uyu mujjyi,aho yakiriwe bikomeye nabamutumiye ndetse n’itangazamakuru rya Uganda.

The Ben akigera ku kibuga k’indenge cya Entebbe yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira muri Uganda kuva mu 2018 ubwo yahaherukaga.

Yongeye kandi kwibutsa abanyayuganda ko iki ari igihugu cye ko yahavukiye abambwira ko kuhakorera igitaramo abyishimira cyane.

Then Ben kandi yabwiye abazitabira iki gitarmo ko bazoryoherwa abasaba kwitabira ari benshi.

Itangazamakuru ryamubajije  niba azaba ari kumwe n’umukunzi we utigeze agaragara ku kibuga cy’indege ubwo bamwakiraga, The Ben yagize ati “Hari ukuntu twabigenje ku buryo mutamenye ko yaje, mbese we si umuntu ukunda ama camera menshi, ariko ndabizi ko azaba ahari.”

Amakuru dukesha IGIHE nuko Uwicyeza Pamella yategewe indenge umukunzi wa The Ben yategewe indege imugeza Kampala nyuma y’uko umukunzi we ahagera mu kwirinda ko hari uwamufotora ku kibuga cy’indege.

Uyu muhanzi kandi yatangaje ko atari igitaramo kimuzanye ahubwo yavuze ko hari nizndi gahunda ajemo za muzika mu karere.

Akigera ku kibuga k’indege nyuma yuko ahuye nabamwakiriye yahise yerekeza kuri Sheraton Hotel Kampala aho yanongeye guhura n’itangazamakuru rya Uganda bakorana ikiganiro nyuma ahita ajya kuruhuka.

The Ben ategerejwe mu gitaramo tariki 3 Kamena 2022  ahitwa Garden City Rooftop BOK azahuriramo na Mr Jazziq na DBN Gogo bo muri Afurika y’Epfo kimwe n’abandi benshi bo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.

The Ben yateguriwe umudoka nziza yo kugendamo

Aha The Ben yaganiraga n’itanagzamakuru rya Uganda

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *