Icyamamare muri ruhago,myugariro w’ikipe ya FC Barcelone, Gerard Piqué yatandukanye n’uwari umugore we, Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi nka Shakira ku bwumvikane bwabo.
Iba bmbo bari bamaze mu rukundo imyaka igera kuri 12 babana nk’umugore n’umugabo, bafashe umwanzuro wo gutandukana bitewe n’ibibazo by’ubwumvikane bucye.
Mu minsi ishize nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko Gerard Piqué asigaye yibana mu nzu wenyine,Ibi byaje gukurikirwa n’uko byavugwaga ko Gerard Piqué yababajwe no kuba Shakira amushinja kumuca inyuma.
Byatangiye bivugwa ko Piqué ashobora kuba aryamana na nyina wa Pablo Martín Páez Gavira Gavi, umukinnyi w’imyaka 17 bakinana muri Barcelone.Mu ndirimbo aheruka gusohora, Shakira yaririmbyemo amagambo akomeye bikekwa ko byari nyuma yo gufata Piqué amuca inyuma.
Muri iyi ndirimbo yise Te Felicito yafatanyije na Rauw Alejandro, Shakira hari aho yaririmbye ati “ Kuguhaza byansabye kwicamo ibice. Barambwiye nanga kumva”.
Yakomeje agira ati “ Ibyo byose dore uko birangiye. Wimbwira ngo nkubabarire, birakabije kandi birarababaje ibyo wibwira. Ndakuzi barakumbwiye kandi ndabizi neza ko umbeshya.”
Mu butumwa aba bombi bageneye abakunzi babo, bavuze ko bahisemo gutandukana ku nyungu z’abana babo.
Buragira buti “ Tubabajwe no kubamenyesha ko twatandukanye ku nyungu z’imibereho myiza y’abana bacu kuko nibo tureba cyane. Turasaba ko mwareka kutwota kandi murakoze kutwumva.”
Piqué na Shakira bamenyanye ubwo habaga igikombe cy’isi mu 2010 mu gihugu cy’Afurika y’Epfo Shakira w’imyaka 45 yaririmbye mu muhango ufungura irushanwa bityo baza gucudika bigera aho Shakira yimukira muri Espagne
Aba bombi batandukanye bamze kubyarana abana 2 aribo Sasha w’imyaka irindwi na Milan ufite imyaka icyenda.
Shakira,Pique n’abana babo 2
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900