Umuhanzi Meddy ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amarika, nyuma y’igihe kitari gito adasohora indirimbo ndetse bikaba byaranavuzwe ko asigaye yarinjiye mu guhanga indirimbo zihimbaza Imana,kurubu yamaze guteguza abakunzi be indirimbo nshya agiye gusohora ihimbaza Imana.
Ngabo Medard ku mbunga nkoranyambaga ze amaze iminsi akoreshaho ijambo ‘Blessed’ abenshi bakibaza impamvu ,yabyo ariko yamaze kwerekana ko ari indirimbo yitegura gusohora.
Umuhanzi Meddy yaraherutse gusohora indirimbo ‘Queen of Sheba’ yasohoye kuwa 20 Nzeri 2022.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Youtube yongeye guteguza abakunzi be kubwiyi ndirimbo ‘Blessed’ agiye gushyira hanze.
Yagize ati”Vuba cyane ‘Blessed’ ya Meddy irajya hanze mukomeze kuba hafi.”Mubusanzwe iri jambo rikunzwe gukoreshwa cyane nabamaze kwinjira mu bikorwa byo kwiyigereza Imana,ibi bikaba bisobanura neza amakuru avuga ko Meddy yamaze kwinjira mu muziki uhimbaza Imana nubwo atariyo ndirimbo yambere ihimbaza Imana akoze.
Ngabo Medard umaze iminsi itari mike yibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika amaze kuba ubukombe mu muziki aho ari mubahanzi nyarwanda bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga,ndetse akaba ari nawe ufite umwanya wa mbere mu gukurikirwa cyane.
Mu munsi yashize we n’umufasha we Mimi baherutse kwibaruka umwana w’imfura yabo y’umukobwa ibi bikaba byarabaye ibyishimo kuri uyu muryango ukundwa nabatari bake.
Meddy yateguje abakunzi be indirimbo ‘Blessed’
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900