Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB) cy’atanze ibihembo ku banyeshuri batsinze amarushanwa y’ikoranabuhanga

Ku wa Kabiri taliki ya 7 Kamena 2022, i Kigali hasojwe amarushanwa y’ikoranabuhanga (Scratch Competition) ku rwego rw’Igihugu yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu  gishinzwe Uburezi bw’ibanze  (REB) mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.

Aya marushanwa yahuje ibigo 60 by’amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye byo mu turere 30 tw’Igihugu; abanyeshuri bagiye bakora imishinga itandukanye, bahanga udushya  bifashishije porogaramu y’ikoranabuhanga (Scratch). Abahize abandi begukanye igikombe, bahabwa mudasobwa n’ibikoresho by’ishuri.

Abanyeshuri batsinze  bishimiye iyi ntambwe bateye izabafasha gukomeza kwagura ubumenyi mu ikoranabuhanga no kubaka ejo habo heza.

Nahimana Moise yegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS APEC Murambi mu Karere ka Rulindo, yavuze  ko atewe ishema no gutsinda amarushanwa kandi ko ubumenyi yungutse azaharanira ko bwaguka.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Ndishimye cyane, ibanga nakoresheje ni uko  nabihaye umwanya cyane, ngerageza kubikora neza, ndatinyuka kuko iyo utinye bituma ukora amakosa”.

Yakomeje avuga akamaro k’aya marushanwa, ati: “Ni ibintu byiza cyane bituma twongera ubumenyi mu ikoranabuhanga, iyi porogaramu (Scratch) ni amarembo y’ikoranabuhanga ari ku rwego  rwacu,  ishobora kudufasha mu gukora imikino, filimi z’abana bita ibitete, ariko ushobora no kuyikoresha ukora n’izindi filimi”.

Nahimana afite inzozi zo gukomeza kwiga iri koranabuhanga  ku buryo bwimbitse. Ati: “Turimo kwinjira mu kinyejana cy’ikoranabuhanga aho abantu benshi bakeneye kubona ibintu mu buryo bworoshye; haba ku byerekeranye n’ubucuruzi, amasomo,… Ibyo byose bikeneye ababizobereyemo, nanjye mbikurikiye neza nabasha kubikora ku buryo naba ikiraro cy’iryo koranabuhanga”.

Gihozo Yvan Bruno wiga mu ishuri ribanza rya Gafunzo mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma yegukanye igikombe ku rwego rw’amashuri abanza. Yifashishije ikoranabuhanga yakoze umushinga wakwifashishwa mu kwakira abazitabira Inama ihuza Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza  (CHOGM).

Ati: “Nishimye kuba mpembwe mudasobwa irusha ubushobozi iyo nakoreshaga, bizatuma nunguka ibindi byinshi, mvumbura byinshi ku bijyanye ni iyi porogaramu ndetse n’izindi”.

Nishimwe Cynthia Marie wiga ku ishuri rya Notre Dame du Bon Conseil we yahize abandi mu mashuri yisumbuye mu buryo yakurikiranyije  amashusho neza mu ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Nabyishimiye kuba nageze kuri uyu mwanya, ibanga nta rindi ndabikesha ubufatanye  bw’abarimu bagiye bamfasha ndetse na bakuru banjye bagiye bambanziriza muri aya marushanwa[…]. Bampembye ibikoresho by’ishuri, kuba nahembwe biramfasha guharanira kuza muri batatu ba mbere”.

Kwizera Emmanuel yegukanye umwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu mashuri yisumbuye na we yagize  ati:  “Ibi birimo amahirwe kuko bituma umwana afunguka mu mutwe bigategura ahazaza he, kandi bizatuma tubasha no guhangana ku rwego mpuzamahanga kuko natwe mu Rwanda hazajya habonekamo abantu bazi ikoranabuhanga”.

Abarezi bashima iyi gahunda ya “Scratch” kuko na yo ari inkingi yo kuzamura ikoranabuhanga mu mashuri.

Habineza Erade wo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe wigisha ku ishuri rya  GS Nyabigega,  yavuze ko  aya marushanwa  yakozwe hashingiwe ku isomo ryo mu  ikoranabuhanga (Scratch) rije vuba,  n’ amarushanwa yatangiye muri 2018.

Ati: “Ni agashya kaje mu burezi mu bijyanye n’ikoranabuhanga; rituma abana bongera ubumenyi bakaguka cyane mu bwonko, rituma abana banitabira  ishuri kuko ari isomo bakunda ribamo imikino, indirimbo…”.

Bakuriweho imbogamizi bagera ku bindi biruseho

Nubwo bigaragara ko abanyeshuri bageze ku rwego rushimishije mu kwiga ikoranabuhanga, abarezi babo bavuga ko hari ibindi byinshi biruseho bageraho mu gihe imbogamizi zikizitira imyigishirize zakurwaho.

Nsanzimana François ni umwarimu mu Ishuri rya EP Gafunzo mu Murenge wa Sake mu  Karere ka  Ngoma, yavuze  ko ibikoresho ndetse n’ibikorwa remezo bifasha abanyeshuri kwiga ikoranabuhanga bidahagije ariko bagerageza kwifashisha bike bafite kugira ngo nibura buri mwana abashe gukoresha mudasobwa.

Ati: “Abana bari ku rwego rwo hejuru mu kumenya mudasobwa ndayibatiza bakayijyana mu rugo bagakomeza kwihugura ku buryo na bo bahindukira bakigisha bagenzi babo bakiri ku rwego rwo hasi”.

Avuga ko byaba byiza babonye  icyumba kihariye kigishirizwamo ikoranabuhanga (Smart Classroom), ndeste bagakemurirwa n’ikibazo cy’amashanyarazi atagera mu byumba by’amashuri.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko amarushanwa yerekanye ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye harimo abanyeshuri bafite impano yo guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo umuryango nyarwanda ufite.

Ku bijyanye n’imbogamizi abarimu n’abanyeshuri bagaragaje zijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahagije, yagize ati: “…Ni urugendo dufite rwo kongera mudasobwa duha abanyeshuri, kongera ibikenerwa byose kugira ngo imyigire igende neza, gukomeza guhugura abanyeshuri ndetse n’abarimu mu ikonarabuhanga rizadufasha guhindura imitekerereze, abana bahange udushya”.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, Dr Mbarushimana yavuze ko hakomeje gushyirwaho ibyumba byihariye by’ikoranabuhanga(Smart Classrooms ), gukomeza gutanga mudasobwa binyuze muri gahunda yiswe mudasobwa imwe kuri buri mwana.

Yagaragaje ko no mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bateganya guha abarimu mudasobwa zirenga ibihumbi 20.  Ikindi ni uko  amasaha y’ikoranbuhanga mu nteganyanyigisho yongerewe.

Kwizera Emmanuel wegukanye umwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu

Ahimana Moise wegukanye umwanya wa mbere mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’Igihugu ashyikirizwa ibihembo

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *