Nyuma y’amezi atatu batabana umugore yarahukanye,bapfuye hashize amasaha make biyemeje kwiyunga bagakomeza kubana.

Mu gihugu cya Kenya Jackson Mawira na Nancy bari bamaze amezi 3 batandukanye batakibana nk’umugore n’umugabo bahuye bariyunga biyimeza gukomeza umubano wabo,hashize amasaha 3 bahita bapfa bishwe n’impanuka.

Jackson umugabo wa Nancy yari asanzwe ari umumotari,ubwo hari  ku wa 31 Gicurasi yafashe moto ajya kwa muramu we kugira ngo aze gutahana n’umugore we hamwe n’umwana bari bafitanye witwa Immanuel Mutuma.

Jackson Mawira  yicaje umugore we inyuma ku ipikipiki maze akikira umwana hagati yabo bagamije kumurinda umuyaga wo mu muhanda, maze barahaguruka bataha bihuta ngo basangire ibya nijoro nyuma yo kwiyunga bitewe n’uko amasaha y’umugoroba yari yamaze kugera.

Nkuko mushiki wuyu mugabo Irene Nkatha yabitangaje,ngo Jackson Mawira yarafite ibyishimo byinshi byuko yasubiranye n’umugore we ubundi amushyira kuri moto n’umwana wabo bagenda bihuta kugirango basangire iby’umugoroba dore ko bwari bunije,gusa ibyishimo byaje kurangira mu kanya gato kuko bapfuye bataragera mu rugo.

Ubwo bageraga hafi y’isoko rya Keria hagati y’umujyi wa Nkubu na Chogoria, bahuye n’umurongo w’imodoka ziherekeje umukandida wiyamamariza ubudepite mu matora ateganyijwe ku wa 09 Kanama.

Imodoka yarabagonze, umugabo ahita yitaba Imana mu gihe umugore we yahakomerekeye bikabije akajyanwa mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Anne ariko biza gutangazwa ko yapfuye akihagera.

Muri iyi mpanuka ibabaje umwana wabo we yakomeretse bidakabije ajyanwa ku bitaro nyuma aza gutahanwa na nyirasenge mushiki wa Jackson Mawira ajya ku mwitaho.

Dr Mwiti umunyapolitike wari mugikorwa cyo kwiyamamaza yemeye ko ikiguzi kizakoreshwa hashyingurwa uyu mugabo n’umugore azacyishyura.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *