Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuherwe Ellen DeGeneres n’umufasha we Portia de Rossi bari mu Rwanda aho batashye ku mugaragaro Ikigo cy’Ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi mu Rwanda (Ellen DeGeneres Campus of The Dian Fossey Gorilla Fund).
Icyo kigo gikorera mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, cyatashywe ku mugaragaro ku wa Kabiri taliki ya 7 Kamena, Perezida Kagame akaba yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard muri uwo muhango witabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye.
Ni ikigo cyitezweho kugira uruhare mu kongera ubumenyi ku bijyanye no kwita ku ngagi haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, cyitezweho gusigasira umurage wa Dian Fossey Abanyarwanda benshi bamenye nka Nyiramacibiri witangiye kubungabunga ingagi mu Rwanda kugeza n’aho yahisemo kwibanira na zo.
Ellen DeGeneres avuga ko gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga Ingagi mu Rwanda bitazagira uruhare mu gusigasira umurage wa Nyiramacibiri gusa, ahubwo bizanafasha mu iterambere ry’u Rwanda n’Abayarwanda.
Amakuru mashya uwo muherwe w’icyamamare mu rwenya n’ibiganiro bikurikirwa n’abantu benshi, yatangaje gahunda yo kuza gutura mu Rwanda. Nyuma yo gukora ikiganiro cya nyuma mu mpera z’ukwezi gushize, Ellen DeGeneres yagize ati; “Turatekereza gushaka inzu mu Rwanda tukamarayo igihe kinini kubera ko abaturage baho ni beza, barishimye kandi bagira urugwiro.”
Nubwo umwuga wo gusetsa abantu amazemo imyaka 19 yatangaje kuwuhagarika, uyu mugore w’imyaka 64 ntazabura gukomeza ibikorwa byo kubungabunga Ingagi byari inzozi z’ubuzima bwose kuva afite imyaka 12 y’amavuko.
Arashimira umufasha we Portia de Rossi babana bahuje ibitsina, ku mpano y’agaciro gakomeye yamugeneye mu myaka ine ishize ku isabukuru y’amavuko y’imyaka 60.
Akomeza ashimangira ko atazatezuka ku gusigasira umurage wa Dian Fossey wamubereye inyenyeri imurikira ubuzima bwe igihe yari umwana w’umukobwa w’imyaka 12, amukurikirana mu kinyamakuru National Geographic.
Amwibuka mu mafoto acigatiye abana b’ingagi mu myaka ya 1970. Ati: “Uwo mugore w’intwari idasanzwe wiberaga mu ishyamba ry’ibirunga wenyine yibanira n’ibyo biremwa by’ishyamba. Byambereye inzozi zo kuza mu Rwanda kwirebera ibyo biremwa amaso ku maso.”
Umufasha we Portia De Rossi, yavuze ko mu gihe Ellen yahuye n’abantu benshi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi, ashengurwa no kuba atarahuye n’intwari ye y’ibihe byose Dian Fossey. Ni na yo mpamvu igihe Ellen yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Portia yamugeneye impano yo kumwubakira icyo kigo kimuhuza na Ellen w’imyaka 12 y’amavuko.
Ati: “Yizihiza isabukuru ye y’amavuko mu 2018, sinari kumugurira indi saha nshyashya. Nari nzi ko ikiganiro cye kiri kugana ku iherezo, bityo nashakaga ko yazakomereza mu bindi bintu akunda, nanone kandi nagiraga ngo azahore yibuka ibyo yafataga nk’iby’agaciro mu bwana bwe.”
Icyo gihe ni bwo yahamagaye ubuyobozi bw’Ikigega cyitiriwe Dian Fossey, ababaza niba hari ikintu baba bakeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose, Umuyobozi w’icyo kigo Tara Stoinski biramurenga ari na bwo yavuze ko bifuza kubaka Ikigo cy’Ubushakashatsi.
Icyo kigo cyahanzwe na MASS Design Group izobereye mu guhanga inyubako, cyatangiye kubakwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 kikaba cyaratangiye kwakira abagisura mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Gitanga serivisi zo kongera ubumenyi mu birebana no kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho ya buri munsi y’ingagi.
Abasura icyo kigo kimaze kwakira abasaga 5,000 kuva cyatangira kwakira abantu muri Gashyantare uyu mwaka, abakigannye bashobora gukurikirana imibereho y’ingagi mu nzu mberabyombi ifite ikoranabuhanga rigezweho.
src:Imvahonshya
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900