Uwahoze ari umukinnyi wo hagati wa Barcelona, Yaya Toure, yagize icyo avuga ku gusohoka kwa Lionel Messi muri iyi kipe.
Toure yavuze ko Messi ari umukinnyi udasanzwe wazanye umunezero mwinshi mu ikipe yumupira wamaguru ya Barcelona. Uwahoze ari icyamamare muri Manchester City akaba na n’umukinnyi w’igihugu cya cote d’Ivoire yabivuze abicishije kurukutwa rwe rwa tweet yandika interuro zigaragaza amarangamutima aho interuro yanditse yariherekejwe n’ifoto ya Messi.
Toure yagize ati: “Binteye amarangamutima cyane kubona usezera kuri club yawe yinzozi FCBarcelona. Byari inzozi zanjye nkumwana muto gukinira Barçelona kandi kubasha gukina nawe byari umwihariko cyane.
Ati: “Mbega umukinnyi udasanzwe, ntawundi mukinnyi watanze umunezero mwinshi, ibihe byinshi bitazibagirana ndetse nitsinzi nyinshi mumikino mu ikipe imwe Ati: “warakoze nshuti yacu kutuzanira umunezero mwinshi.
Nzi neza ko uzakomeza kuzana uwo munezero nahandi uzakomereza hose! ” Ku wa kane, Barcelona yari yatangaje ko amasezerano y’umukinnyi w’umunyarijantine, arangiye muri iyi kipe nyuma yimyaka 21.
Se wa Messi, Jorge Messi ngo yashinjaga Laporta kuba yarakoresheje umuhungu we (Messi) kugira ngo atsinde amatora ya perezida w’iyi kipe umwaka ushize nyuma yo gusezeranya Messi ko azakomeza kumufasha gutsinda ndetse no kwegukana ballon d’or inshuro ya 6 muri iyi kipe uko byagenda kose. Kuri ubu PSG niyo kipe yonyine bivugwa ko agombo kwerekezamo cyane ko arinayo ifite amikoro yo kubasha kugura uyu rutahizamu w’ibihe byose ndetse no ku mubonera umushahara yifuza.
Yaya Toure uwo yakinanaga na Messi muri Barcelona bagiranye ibihe byiza