Mu karere ka Musanze haguye ibindi bisasu bikekwa ko nabyo byaturutse muri Demukarasi ya Congo (RDC),iyi bisasu bibiri byo mubwoko bwa roketi byaguye mu kagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi.
Amakuru ahri nuko ibi bisasu byaguye ahantu habiri hatandukanye mu mudugudu wa Gasizi mu masaa tanu, byaba
byaturutse mu gace ka Tshanzu gaherereye muri gurupoma ya Jomba muri Rutshuru.
Urubuga Kivu Morning Post rwo muri RDC rwatangaje ko saa yine n’iminota 40 z’igitondo (saa tanu na 40 zo mu Rwanda) cy’uyu wa 10 Kamena 2022, muri Tshanzu hubuye imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bikaba bishoboka ko ibi bisasu byaba ariho byaturutse.
Rwagize ruti: “Saa 10:40 hubuye imirwano hagati y’ingabo za Congo na M23 ku musozi wa Tshanzu uri mu maboko y’uyu mutwe witwaje intwaro.Imirwano ibaye nyuma y’iminsi 2 y’agahenge muri aka gace aho imirwano yari ikomeje hagati ya FARDC na M23.”
Umuturage umwe yatangaje ko ibi bisasu byaguye mu mirima, ku buryo byaba nta muntu byishe cyangwa ngo bimukomeretse. Ati: “Biguye mu mirima, ngo umenya nta muntu bihitanye.”
Ibi bisasu biguye muri Nyabigoma nyuma y’ibindi byaguye muri uyu murenge wa Kinigi na Nyange tariki ya 19 Werurwe n’iya 23 Gicurasi 2022, bigakomeretsa abaturage, bikanasenya n’ibikorwa byabo birimo inzu y’ubucuruzi.
RDF yari yashyize itangazo hanze rivuga ko ingabo za RDC zifatanyije niza FRDC ko arizo zateye ibisasu biturutse ku mirwano bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900