Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi icyiciro cyaryo cya 2 cyatangirijwe I Rubavu(AMAFOTO)

Uyu munsi ku wa 10 Kamena 2022, mu Karere ka Rubavu, hatangirijwe   icyiciro cya kabiri cy’amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi. Iki gikorwa kikaba kitabiriwe na  Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary.

Iri rushanwa ryatangijwe  ku bufatanye bwa  Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere  (UNDP), Ikigo cy’Abanyakoreya gishinzwe Ubutwererane  Mpuzamahanga (KOICA) n’ Imbuto Foundation.

Rigamije gushakisha no gushyigikira impano z’abakora ubugeni, indirimbo n’imbyino, imideli, ikinamico n’urwenya, gufotora na sinema, ubusizi n’ubuvanganzo. Abanyempano banyura imbere y’Akanama nkemurampaka berekana impano zabo, na ko kagatoranya abahiga abandi bazakomeza kurushanwa ku rwego rw’Intara.

Muri iki cyiciro, uturere tuzatoranya abahiga abandi bakomeze amarushanwa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Abazatsinda kuri urwo rwego bazakomereza mu mwiherero, nyuma yawo hatoranywe abahiga abandi ku rwego rw’igihugu bahabwe ibihembo.

Afungura ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko kubaha igihe no kwitwara neza.

Ati: “Indangagaciro z’ingenzi zikwiye kubaranga ni cyo gishoro, amafaranga yo aza ari inyongera. Aya ni amahirwe yanyu. nta kugerageza, nta kujenjeka, nujya mu kintu ubikore 100%. Imyaka 100 irahari, muzayirenza, kandi mwe murahiriwe kuko muzaba muri mu Gihugu cyiza”.

Minisitiri Rosemary Mbabazi n’abayobozi bakuru

Umutesi Geraldine Umuyobozi Mukuru wungirije w’ Imbuto Foundation yavuze ko ArtRwanda-Ubuhanzi yatangiriye mu Karere ka Rubavu kubera umwihariko gafite; hari   Ishuri ryigisha Ubugeni n’Ubukorikori rya Nyundo.

Yakomeje agira ati:  “Nta cyiza nko kubona turi hano, dutekanye kandi tunezerewe. Impano twabonye zigaragaza ko Igihugu cyacu atari gito ndetse ibi bigaragarira no mu bikorwa”.

Yabwiye urubyiruko ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe yarushyiriweho, arusaba gukomeza gushaka imibereho ruzirikana no gukoresha impano rwifitemo.

Twahirwa Aimable Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yabwiye urubyiruko n’abanyempano ko inganzo yabo ikwiye kugira umwihariko.

Ati: “Abateye imbere ni abafite umwihariko mu byo bakora. Abazabona amahirwe na mwe muzakore iyo bwabaga, muheshe ishema akarere kanyu. Mugomba kugira icyizere ko bizabatunga”.

Akanama nkemurampaka k’uyu munsi karimo  Nzabagenderaneza Théoneste umwarimu muri Ecole d’Arts de Nyundo wigisha ibijyanye n’Ubugeni, Uwimana Seleman utunganya za filime,   Umutoni Grace ni umunyamideli watsinze mu cyiciro cya mbere cya  ArtRwanda-Ubuhanzi,  Mugabe Adélard ni umubyinnyi wabigize umwuga, Mugisha Benoît ni umuhanga mu gufata amashusho n’amafoto na Cyurinyana Vestine wari ukuriye aka  kanama, akaba ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahanzi mu Karere ka Rubavu.

Itsinda ry’akanama nkemurampaka

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *