Gusana Stade Amahoro bizatwara Miliyari 160Frw(AMAFOTO)

Sitade Amahoro  ubu ibikorwa byo kuyivugurura byaratangiye aho kuva mu mwaka wa 2021 nta gikorwa cyo kwakira imikino kigeze kibaho,ubu ikaba yaratangiye kuvugururwa guhera muri Werurwe 2022, nyuma y’ubukererwe bwagiye bubaho bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority Nsanzineza Noel ,avuga ko bizasaba ko Guverinoma y’u Rwanda yishyura agera kuri Miliyari 160 z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ibikorwa byo kuvugurura Stade Amahoro birangire neza.

Sosiyete yo muri Turukiya yitwa ‘SUMMA’ niyo yatsindiye isoko, ikaba yatangiye ibikorwa birimo kwagura ibice bimwe na bimwe by’iyo Sitade, kongera igice gisakaye, kugira ngo bijye bifasha abafana baza muri iyo Sitade kuticwa n’izuba cyangwa kunyagirwa, ndetse bajye bicara bumva bamerewe neza.

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority Nsanzineza Noel yagize ati “Amasezerano na Sosiyete yatsindiye isoko, yamaze gusinywa ndetse ibikorwa byaratangiye. Stade ikazaba yamaze gutunganywa bitarenze umwaka 2024”.

Kugeza ubu nta kibuga gihari cyakinirwaho imikino mpuzamahanga, kuko Stade ya Huye, ari yo yubatswe nyuma, iherutse kunanirwa kwakira umukino w’u Rwanda na Senegal nyuma y’uko itsinda rishinzwe ubugenzuzi riturutse muri ‘CAF’, rivuze ko iyo Stade itaratungana, ibyo bigatuma Ikipe y’Igihugu Amavubi ijya gukinira uwo mukino i Dakar muri Senegal.

Gusa, Nsanzineza yemeza ko mu gihe Stade Amahoro izaba irangije gusanwa no kwagurwa, izaba yujuje ibisabwa na FIFA byose, ku buryo izaba yemerewe kwakira imikino yo mu marushanwa mpuzamahanga.

Stade Amahoro yari isanganywe ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 25.000, ariko ibikorwa byo kwayagura nibirangira, ngo izaba ifite ubushobozi bwo bwakira abantu bagera ku 45.000, ikaba ari yo izaba ari Stade nini ya mbere mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi, ngo izanishyura andi mafaranga agera kuri Miliyari 5Frw, yo gukurikirana ibikorwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *