Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko cyasubijwe abasirikare bacyo babiri bari barashimuswe n’Ingabo za RDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR, nyuma y’ibiganiro byahuje u Rwanda na DRC bahujwe na Angola.
Abo basirikare ni Kaporali Nkundabagenzi Elysée na Private Ntwari Gad, bashimutiwe hafi y’umupaka w’ u Rwanda na DRCongo muri Gicurasi 2022, bikozwe n’ingabo za DRCongo zifatanyije n’umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda bagahungira mu mashyamba ya Congo.
Mu itangazo rya RDF, yagize iti “Nyuma y’ishimutwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC ku wa 23 Gicurasi 2022, n’uruhare rwa dipolomasi binyuze ku bakuru b’ibihugu ba Angola, RDC n’u Rwanda, RDF inejejwe no gutangaza ko abo basirikare babiri bagarutse mu Rwanda amahoro.
Iri tangazo ryasoje rivuga ko Igisirikare cy’ u Rwanda cyashimye imbaraga zashyizwe mu biganiro byaganishije ku irekurwa ry’aba basirikare.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900