Byari ibicika mu birori by’abambaye umweru byateguwe na Zari,inkumi n’abasore bari babukereye(AMAFOTO)

Mu gihugu cya Kenya umuherwekazi Zari aherekejwe n’umukunzi we mushya Shakib tariki 08 Kamena 2022 bagiye kwitabira ibiro byabambaye ibyera byateguwe n’uyu mugore w’abana 5 ateguye kunshuro ya kabiri.

Zari akigera ku kibuga cy’indge cya Jomo Kenyatta yakiriwe n’inshutize zirimo Kabi wa Jesus na Milly wa Jesus bakunze kujya kumwakira n’ubundi mu ngendo agirirayo ndetse n’itangazamakuru ryari ryabukereye.

Nyuma yibi birori Zari yatangaje ko azakurikizaho gufasha abana bo kumihanda aho azafatanya na Guverineri Mike Sonko.

Yagize ati”Ibirori ni ibyacu ngo twishime duhure n’inshuti, inyinshi tuba duherukana ariko nyuma yaho hari
n’ibindi ntegenya.” Yongeraho ati: ”Nzakorana n’umugore wa Guverineri Mike Sonko dusure abana
bo ku mihanda, gusa ntabeshye nari nkumbuye amafunguro ya hano arimo ubugali, inyama n’ibindi.”

Itariki y’ibirori nyirizina yageze ho kuwa kane tariki 09 Kamena 2022 aribwo byabaye mu mujyi wa Nairobi,aho byitabiriwe n’abantu batandukanye bari babukereye barimo abasore n’inkumi bazi kuryoshya aho wabanaga ko bari babukereye koko.

Byari byavuzwe ko Diamond Platnamuz wabyaranye abana 2 nuyu muherwekazi yitabira ibi birori ariko mu mafoto yagiye hanze ntanahamwe hagarageye Diamond,ahubwo zari yari kumwe n’umukunzi we mushya Shakib bafatanye agatoki ku kandi ubona ko bishimye.

Ibi bisobanuye ko Diamond nkuko byari byatangajwe yagiye muri gahunda zo gusura umwana we yabyaranye na Tanasha cyangwa se akaba yari yagiye muzindi gahunda ze z’akazi bidafite aho bihuriye na Zari.

Zari n’umukunzi mushya Shakib bafatanye agatoki ku kandi

Icyo kunywa cyari gihari ku bwinshi

Zari wabonaga ko yasazwe n’ibyishimo

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *