Umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) , Ariane Uwamahoro, yakoze ubukwe na Bananeza Raymond.
Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tarki ya 11 Kamena 2022. Bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Kabeza mu Busitani bwa Aheza (Aheza Garden).
Mu muhango wo gusaba no gukwa, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime mu Rwanda, Nick Dimpoz yari mu itsinda ry’abasohoye umugeni.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’abanyamakuru batandukanye biganjemo abo mu gisata cy’imikino uyu mukobwa abarizwamo.Isakaramentu ryo Gushyingirwa bakaba bariherewe muri Centre Christus i Remera ni mu gihe abatumiwe bakiriwe muri Aheza Garden.
Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 2 Mata 2022, basezeranye imbere y’amategeko mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda.
Ariane Uwamahoro yatangiye akazi k’itangazamakuru muri 2009 akora kuri Radio Maria, 2010 nibwo yisanze mu gisata cya siporo, yakoreye kandi Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televizyo Rwanda, ubu akaba akora by’umwihariko mu kiganiro Max Sports akorana na Mugaragu David.
Yahisemo kubana akaramata na Bananeza Raymond, izina ritari rishya muri siporo y’u Rwanda kuko yize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwako yabayeho umusifuzi wa ruhago.
Bananeza Raymond ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora irerero rya PSG ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntibyaza kumuhira.
Mu minsi ishize Ariane Uwamahoro yari yasezeranye mu mategeko n’umugabo we
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900