Kigali:hashyizwe ikibumbano gishya k’ingagi kimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda.

Imyiteguro y’inama ya CHOGM irarimbanyije mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi yunganira Kigali,ahao amasuku yitaweho cyane,nkuko bisanzwe ku muntu wese witegura umushyitsi uzamuzira mu rugo.

Ni muri urwo rwego ku muhanda wa Sonatube werekeza i Remera cyangwa se ku Kicukiro, hashyizwe ikibumbano kigaragaza ingagi nka kimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda mu rwego rwo kureshya abashyitsi kukuba batekereza ko no gusura ingagi ari ngombwa cyane.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, nibwo iki kibumbano cyashyizwe muri aka gace nkahamwe muhantu heza bahisemo haca abantu benshi baturuka ku kibuga cy’indege ari naho abenshi mu bashyitsi bazaca baje mu Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Imihanda mishya iri kubakwa muri Kigali iratanga icyizere cyo kugabanya  umubyigano w'ibinyabiziga (Amafoto+Video) - Kigali TodayAgace kashyizwemo iki kibumbano k’Ingagi

Igishushanyo cy’Ingagi y’ingabo ikuriye izindi mu muryngo Silverback’

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *