Stephanie Nyombayire, umuvugizi w’ibiro bya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira y’uko Perezida w’u Rwnda Paul Kagame yirukanye Abashinwa 18 b’abashoramari.
Ubwo hari ku wa 13 Kamena 2022 uwitwa Bhekithemba Shandu wo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu yirukanye aba Bashinwa abaziza gufata nabi abakozi b’abanyarwanda. Ati: “Perezida w’u Rwanda, General Paul Kagame yategetse ko Abashinwa 18 bahita birukanwa.”
Bhekithemba yasobanuye ko Perezida Kagame yagize ati: “Abashoramari 18 bahamijwe gufata nabi abakozi b’Abanyarwanda, no kwambura ubutaka aho bakoreraga ishoramari ryabo. Abashoramari b’Abashinwa bakoresha Abanyarwanda amasaha menshi nk’abacakara. Afurika ni iy’Abanyafurika.
Ntabwo dushobora kuba abacakara muri Afurika. Ntabwo twakwihanganira ivangura hano.” Iri jambo Shandu yitiriye Umukuru w’Igihugu rikomeza rigira riti: “U Rwanda ni urw’Abanyafurika n’abatwumva neza. Ntegetse ko abashoramari 18b’Abashinwa bava mu Rwanda byihuse kandi ntibagomba kugaruka. Abanyarwanda bagomba kwishimira uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo.
Iyi nkuru yabaye kimomo muri Afurika y’Epfo yageze no ku rubuga Eye Witness rwo muri Malawi na rwo rwayitangaje nk’uko Shandu yayitangaje ku
wa 13 Kamena 2022.
Gusa Nyombayire na we yifashishije urubuga rwa Twitter, yatangaje ko aya makuru ari ikinyoma ndetse ko n’amagambo arimo yitiriwe Umukuru w’Igihugu. Ati: “Amagambo mahimbano n’inkuru mpimbano. Ibi ntibyigeze biba mu Rwanda.”
Iyi nkuru ihimbwe mu gihe ubutabera bw’u Rwanda bukurikiranye Umushinwa witwa Shujun Sun wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 n’urukiko rwisumbuye rwa Karongi, rwamuhamije icyaha cyo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda 3 bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro.
Uyu Mushinwa wajuririye igihano yakatiwe, afungiwe muri gereza ya Rubavu guhera muri Mata 2022
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu