Imyaka icumi iruzuye ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ifashe umwanzuro wo gukinisha abakinnyi b’ababanyarwanda, abenshi ntibabyumvaga ko bishoboka nubwo na nubu hari abagisaba ko APR FC yakisubiraho igakinisha abakinnyi b’abanyamahanga, gusa abayobozi b’iyi kipe bigaragara ko bafitiye ikizere abana b’abanyarwanda.
Nyuma yaho shampiyona y’u Rwanda yemeye ko abakinnyi b’abanyamahanga bava kuri batatu bakajya kuri batanu , abantu bari biteze ko noneho tugiye kubona amakipe ahigika ikipe ya APR FC , abakunzi b’umupira w’amaguru bari biteze ko tugiye kubona impinduka zikomeye ku ma kipe atwara igikombe, ikipe ya Kiyovu niyo yerekanye ko yari ifite inzozi zo gutwara igikombe kandi ikaba yari ifite n’abakinnyi b’abanyamahanga wabonaga koko bashoboye.
nyuma yaho ikipe ya APR FC kuri uyu wa 16 Kmena 2022 yongeye gutwara igikombe cya 20 akaba ari igikombe cya 3 itwaye yikurikiranya, abantu bakaba bibaza niba abanyamahanga baza gukina mu Rwanda bari ku rwego rwo guhangana n’abakinnyi beza b’abanyarwanda bakina mu ikipe ya APR FC.
Shampiyona z’imyaka ibiri yabanje bacyegukanye nta kipe ibashije kubakora mu ijisho. Kuri iyi nshuro bwo bagitwaye bahanganye na Kiyovu Sports na yo yakinnye umukino uyu munsi. Nta bandi ni APR FC; ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2021-2022, kibaye icya gatatu itwaye yikurikiranya.
APR FC itwaye igikombe nyuma yo gutsinda umuvandimwe wayo Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona y’Umupira wa maguru ya 2021-2022.
APR FC yatangiye umukino ibizi neza ko gutsinda Police FC ari yo mahirwe yizewe 100% yo kwegukana igikombe, yarangiye isatira bidasanzwe ishaka igitego mu minota ya mbere ndetse ba rutahizamu bayo bakomeze kwisirisimbya imbere y’izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame ariko ibitego akabikuramo.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka nyuma y’iminota 45’ y’igice cya mbere anganya 0-0.
Igice cya kabiri abasore ba APR FC bagarutse mu kibuga bakomeza gusatira bashaka igitego ndetse babigerageza ariko bikanga.
Bari gusatira iminota 50’ y’umukino APR yabonye koroneri zigera muri eshatu ariko ba myigariro ba Police FC bakagarura imipira, umwe mu mipira bagaruye wazanzw Mugisha Gilbert ahagaze neza ahita atera ishoti yizibukiriye, Bakame ntiyamenya aho umupira unyuze, igitego cya mbere kiba kiranyoye.
Abasore ba APR bagaragazaga inyota y’ibitego, bakomeje gusatira mu buryo budasanzwe ariko iminota 90’ y’umukino irangira itarabasha kongera kunyeganyeza incundura za Police FC.
Mu minota 4’ y’inyongera Faustin Usengimana wa Polic FC yagaruye umupira usanga Mugisha Gilbert nanone ahagaze neza ahita yizibukira atera ishoti riremereye, umupira uruhukira mu ncundura z’izamu ryari rihagazemo Bakame.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu