Umusirikare wa Congo arasiwe ku mupaka wa petite barrière

Ku mupaka muto (petite barrière) uhuza Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu karere ka Rubavu harasiwe umusirikare w’umukongomani.

Ngo uyu musirikare yinjiye arasa abapolisi b’u Rwanda barinda ku mupaka, akomeretsamo umwe. Kubera ko yakomeje kurasa, mu kwitabara na bo bamurashe, ahita apfa.

Umuturage wabonye iraswa ry’uyu musirikare yagize ati: “Umusirikare w’Umukongomani aje mu Rwanda ari kurasa ku bapolisi b’u Rwanda, nuko babanza kumurasa irya mbere riramufata, ararezisita, agiye kurasa irya kabiri, babonye amasasu abaye menshi bamwihishe, bahita bamumena umutwe, intumbi igaramye muri ’zone neutre’.”

Nyuma y’iraswa ry’uyu musirikare, Abanyarwanda ngo babujijwe kujya ku butaka bwa RDC ku bw’umutekano wabo. Ati: “Ku bw’umutekano w’u Rwanda, ntabwo abapolisi b’u Rwanda bari kwemerera Abanyarwanda ko bajya muri Congo.”

Iyi nkuru ikurikiye imyigaragambyo yabaye tariki ya 15 Kamena, aho abaturage b’i Goma bagerageje kwinjira i Rubavu, byabananira bagatera amabuye abapolisi b’u Rwanda barinda ku mupaka.

Le Rwanda rouvre sa frontière avec l'Ouganda, fermée depuis deux ans -  Chroniques.sn

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *