Ishyaka rya politiki rya Vital Kamerhe ryasabye Tshisekedi gutangaza intambara ku Rwanda

Ishyaka rya Kamerhe ryasabye Tshisekedi gutangaza intambara ku Rwanda (UNC: Union pour la Nation Congolaise) ryasabye Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo gutangiza intambara ku Rwanda rushinjwa ubushotoranyi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Charles Chungu,umunyamabanga w’agateganyo wa UNC, ishami rya Lubumbashi, yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ubwo hizihizwaga imyaka 12 iri shyaka rimaze rishinzwe.

Yatangaje ko u Rwanda rushyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga ishaka guhungabanya umutekano wa RDC kugira ngo ibone uko itwara amabuye y’agaciro y’iki gihugu nk’uko inkuru ya 7 sur 7 cd ibivuga.

Yagize ati “Mu bigaragara ntabwo turi bwizihize iyi sabukuru uyu munsi mu gihe tuzi ko abavandimwe bacu bo mu Burasirazuba bibasiwe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda. Twifatanyije n’abavandimwe bacu hariya. Intambara y’u Rwanda igamije gutwara amabuye yacu ariko mu minsi iri imbere tuzakusanya ubushobozi bwo gushyigikira ingabo zacu, FARDC.”

Ku rundi ruhande bitewe n’imyitwarire y’u Rwanda yo gushyigikira M23, UNC yasabye Perezisa Félix Tshisekedi Tshilombo gutangaza intambara kuri iki gihugu. Charles Chungu yifuza ko perezida yatangaza intambara mu mpuzankano ya gisirikare.

Ati “Ku bijyanye n’ikibazo cyo mu Burasirazuba, perezida aracecetse cyane. Turashaka ko agira icyo avuga. Turashaka ko atangaza intambara ku Rwanda. Birakwiye ko afata icyemezo gituma abaturage bamugirira icyizere. Natangaze intambara, abaturage twiteguye gutera u Rwanda, tukinjirayo tukabohora RDC.”

Ubuzima bwa Ambasaderi w’u Rwanda bushobora kujya mu kaga

Hagati aho ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook hatangijwe ubukangurambaga buhamagarira Abanye-Congo kwitabira imyigaragambyo izabera ku rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Karega Vincent.

Abazayitabira ngo barashaka kuzaba bari kumwe n’abahanga mu byo gukwirakwiza amazi bakazaba bitwaje ibikoresho bibasha gukata imiyoboro igana mu ruro rwa Ambasaderi.

Nko ntibizarangirira aho kuko bazanitwaza abazi iby’amashanyarazi bazasiga bakase intsinga bityo n’umuriro ntiyongere kuubona.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *