Iryinyo rya Patrice Lumumba ryashyikirijwe umuryango we

Nyuma y’igihe kinini bambuwe ubuzima, iryinyo (rifatwa nk’umubiriwe rukumbi wasigaye), rya Lumumba  ryaje kuboneka mu Bubiligi, rikaba ryashyikirijwe umuryango wa Patrice Lumumba nk’ikimenyetso cy’umubiri we waburiwe irengero. Umuhango wabereye mu ngoro ya Edgemont i Buruseli, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.

Amakuru dukesha France 24, Nuko umwe mu bahungu ba Lumumba, Roland Lumumba aganira niki kinyamakuru mu ijwi ryumvikanagamo ikiniga yagize ati “Kuri twebwe iki ni igikorwa cy’ingenzi, kuko twatangiye ikiriyo mu myaka 61 ishize ariko twari tutarakirangiza. Turi Abanyafurika, turi abantu, tugomba gushyingura abacu bapfuye kugira ngo roho zabo zibashe kuruhukira mu mahoro”.

Ibi birasa naho ari iherezo ry’urugamba rwari rumaze imyaka isaga 60, umuryango wa Lumumba usaba ko umubyeyi wabo ashyingurwa mu cyubahiro, ndetse izina rye rigasubizwa icyubahiro nk’umugabo waharaniye ubwigenge bwa Congo.

umuryango wa Lumumba hari hashize igihe kinini  ,baratakaje icyizere cyo kubona byibuze icyaba cyarasigaye ku mubiri w’iyo ntwari. Ni nyuma y’uko umubiri we n’iya bagenzi be biciwe hamwe (Joseph Okito na Maurice Mpolo), yashyizwe muri aside igahinduka umuyonga.

Muri 2016, inzego zishinzwe umutekano mu Bubiligi zaje kuvumbura iryinyo rya Lumumba mu bintu by’umwe mu bapolisi b’Ababiligi witwa Gérard Soete, wari ushinzwe kuzimanganya burundu ibimenyetso bya nyakwigendera.

Iri ryinyo rimaze gukorwa isuzuma, baje gusanga ari iryinyo rya Lumumba, nyuma y’uko Gérard Soete mu myaka yatambutse, yagaragaye yigamba kuri televiziyo ko yavuye muri Congo akaza azanye ‘urwibutso’ rw’iryo joro ry’akaga.

Patrice Lumumba yishwe n’intagondwa z’Abanyekongo bafatanyije n’abacanshuro b’Ababiligi mu 1961, umubiri we bawushongesha muri aside, ariko umwe mu bishi be ari we Gérard Soete, yagumanye iryinyo rye nk’ikimenyetso cy’iyo ntsinzi mbisha.

Ibi bije nyuma y’uruzinduko umwami w’u Bubiligi Philippe akoreye mu gihugu cya Congo mu rwego rwo gutangira kubasubiza ibintu ndangamurage byose byasahuwe n’Ababiligi mu gihe cy’ubukoroni,ndetse uyu mwami akaba yaraboneyeho no gusaba imbabazi iki gihugu.

Patrice Lumumba - WikipediaPatrice Lumumba ufatwa nk’Intwari y’igihugu cya Congo mu guharanira ubwigenge bwacyo.

Umuryango wa Patrice Lumumba washyikirijwe isanduku irimo iryinyo rye,umuhango wabereye mu Bubiligi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *