Umutwe wa M23 wafashe akandi gace

M23 yamaze gutangaza ko  iri kugenzura Umupaka wa Kitagoma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, nyuma y’uko utsinsuye ingabo z’icyo gihugu, FARDC mu mirwano yabaye ku wa 20 Kamena uyu mwaka.

Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23, yahamije iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, avuga ko ibi bikorwa bya gisirikare byakozwe mu rwego rwo kwagura Akarere uyu mutwe ugenzura.

Bivugwa ko iyi mirwano itari yoroshye yamaze amasaha arindwi yose, aho ingabo za FARDC zari zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba nka RUD-urunana na FPP. Umupakaukomeye wa Kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Binza, muri Teritwari ya Rutschuru.

Ikinyamakuru Rwandatribune kivuga ko mu Mujyi wa Bunagana, abaturage batangiye gutahuka kandi barindiwe umutekano na M23.

Mu itangazo ryasohowe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Costantin Ndima rihamya ko Umupaka wa Bunagana uri gukoreshwa na M23, yaba ibiro by’abinjira n’abasohoka n’indi mirimo ijyanye na gasutamo bityo akaba asaba abantu kudakoresha uwo mupaka ngo kuko byaba ari ugutera inkunga umutwe w’iterabwoba.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *