Perezida Kagame yatangije iyubakwa ry’umuturirwa wagatangaza uzaba ari uwambere mu mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa umuturirwa wa mbere ugezweho mu Mujyi wa Kigali, uzaba ufite ibice by’ibiro, aho gukorera ubucuruzi, gucumbikamo n’ahahariwe hoteli no kuruhukira.

Iyo nyubako izaba ihuriro mpuzamahanga ry’ibikorwa by’urwego rw’imari n’ubucuruzi, yiswe “Kigali International Finance and Business Square (KIFBS)”, ikaba igiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge, ahasanzwe hamenyerewe nk’izingiro ry’ubucuruzi na serivisi z’imari.

Ni umuturirwa ugiye kubakwa mu buryo butangiza ibidukikije kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, izaba ifite ibyiciro bibiri, aho igice cy’amagorofa 24 kizagenerwa gukoreshwa nk’ibiro, n’ikindi gice kigizwe na hoteli n’amacumbi kizaba gifite amagorofa 20.

Ni yo nyubako igiye kugira amagorofa menshi mu Rwanda kuko iyari ifite menshi kuri ubu mu Mujyi wa Kigali yagezaga kuri 20 gusa.

Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka uwo muturirwa ugizwe n’inyubako ebyiri zijya gusa (Twin Tower) uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Equity Group Holdings Plc ari na cyo gifite Equity Bank, aho uzasoza mu mezi 24 utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 102 (miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika).

Iyo nyubako yitezweho kuzaba imwe mu zigize ibyiza nyaburanga by’Umujyi wa Kigali cyane ko igiye kwiyongera mu gice cyiganjemo n’indi miturirwa itatse umujyi.  Izubakwa mu kibanza kiri hagati y’umuturirwa wa Kigali City Hall, iya ECOBANK, Makuza Peace Plazza na Ubumwe Grand Hotel.

Umuyobozi wa Equity Group Holdings Dr. James Mwangi, yagize ati: “Turizera ko iyi nyubako iri mu bizakurura banki z’ishoramari, ibigo by’imari, ibiro by’Ibigo byo mu Karere k’Afurika no hanze yayo. Twatangiye urugendo, mwifatanye natwe. Turizera ko mu mezi 24, tuzaba twarangije iyi nyubako kandi dushobora kuzagira ibindi birori nk’ibi.”

Perezida Kagame yashimiye Equity Group Holdings Plc n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere urwego rw’imari bakomeje kubaka ibikorwa remezo nk’icyo gikorwa cy’agatangaza gitangiye muri Kigali.

Yagize ati: “Uyu mushinga urebana n’ahazaza h’abaturage bacu kandi umutungo w’agaciro dufite ni bo. Mu myaka myinshi ishize, twatangije ubufatanye bufatika bwagize uruhare mu iterambere ryacu. Ndibwira ko bizaba kimwe kuri Kigali International Finance and Business Square”

Umukuru w’Igihugu yakomeje asobanura ko Leta y’u Rwanda iteka ihamiriza abafatanyabikorwa bayo mu iterambere ko iharanira kuba umufatanyabikorwa wizewe. Yavuze ko Leta izaharanira ko buri dolari rishorwa mu Gihugu rigomba kubyara inyungu.

Perezida Kagame yanahishuye ko yishimiye amahirwe yagize yo kuba umwe mu batanze ibitekerezo mu guhanga inyubako z’uwo muturirwa, atebya agira ati: “Nimubona inyubako mbi mu Mujyi, muzamenye ko iyo nta ruhare nayigizeho.”

Iyo nyubako izubakwa ku buryo buramba, ikaba yitezweho kuba ihuriro mpuzamahanga ry’ubucuruzi n’imari mu Mujyi wa Kigali. Ni inyubako kandi izaba igaragaza urugero rwiza rw’inyubako ziteye amabengeza zishobora kuva mu bikoresho by’ubwubatsi by’imbere mu Gihugu.

Iyo nyubako iba ifite umwanya munini ukora ku muhanda wahariwe kuruhukirwamo n’Abanyakigali (Imbuga City Walk) aho abahanga mu guhanga inyubako bakoze igishushanyombonera cyinjiza iyo mbuga mu bizafasha abakorera cyangwa ababa muri iyo nyubako kuryoherwa n’ibikorwa byo muri ako gace kagenewe kuruhuka.

Abo bahanga bavuga ko iyo nyubako ari yo ya mbere mu Rwanda izaba ifite ikirango cy’ubuziranenge mu bijyanye no kubungabunga ingufu n’ibidukikije gitangwa n’Ihuriro (LEED).

Guhabwa icyo kirango byashingiye kuba yarateguriwe ikibanza kiri ahantu hakwiriye, kuba idashobora kwangizwa n’amazi, kuba ifite ikirere kibika ingufu, ibikoresho by’ubwubatsi bikomeye kandi bigezweho, imbere hafite uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, uburyo yahanzwemo bwihariye, ndetse ikaba izanifashishwa nk’urugero rw’inyubako zikenewe mu mijyi.

Ikigo Equity cyatangiye gukora mu rwego rw’imari kuva mu myaka 30 ishize kiri ku mwanya wa 66 muri Kenya, none ubundi cyo cya mbere mu bigo by’imari bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati kuko gifite umutungo usaga miliyari 13 z’amadolari y’Amerika n’abakiliya basaga miliyoni 17.

Mu myaka 11 ishize ni bwo Equity Bank yafunguye imiryango yayo mu Rwanda, ubuyobozi bwayo bukaba buvuga ko rwari urugendo rurerure rwagejeje iyo banki ku kuba igeze ku mwanya wa kabiri wa banki zikomeye mu Gihugu.

Nyuma yo gutangiza umushinga w’iyi nyubako hafashwe ifoto y’urwibutso

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *