‘Jibu’ uruganda rukora amazi rwahagaritswe

Uruganda rwa Jibu ruherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagali ka Kabeza rwahagaritse n’ikigo Rwanda FDA gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

Iki kibazo cyo gufunga uru ruganda cyaturutse ku igenzura rwakozwe nyuma bagasanga amazi ahakorerwa atujuje ubuziranenge.

Mu ibarurwa Rwanda FDA yandikiye ubuyobozi bwa sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, bwagize buti “Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe”.

“Kubera iyi mpamvu, musabwe guhita mufunga urwo ruganda kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na Rwanda FDA.”

Uruganda rwa Jibu rwasabwe kuvana ku isoko no kujugunya amazi yari yamaze gukorwa n’urwo ruganda.

Jibu isanzwe ifite inganda 57 mu gihugu hose,uruganda rw’I Kanombe akaba arirwo rwahagaritswe.

Uru ruganda rwa Jibu rwafunzwe rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10 ku munsi.

sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2012 aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge na RSB na FDA.

Lessons local enterprises can pick from Jibu's franchise model | The New  Times | Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *