Bugesera:Igikomangoma Charles yasuye Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge’Mbyo Reconciliation Village’

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, Igikomangoma cy’ubwami bw’Ubwongereza, Charles Philip yagiriye urugendo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange aho yasuye Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge uzwi nka “Mbyo Reconciliation Village”.

Uru rugendo  yarufashe nyuma yo guhura na Perezida wa Reubulika w’u Rwanda ndetse agasura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, aho yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikomangoma Prince Charles nyuma yo guhura Perezida Paul Kagame  yerekeje mu Murenge wa Nyamata, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside rw’i Nyamata, mu Karere ka Bugesera.

Ubwo yasuraga uru rwibutso, yasobanuriwe amateka ya Jenoside yaranze aka Karere by’umwihariko muri uyu Murenge uru rwibutso ruherereye, yunamira Abatutsi barushyinguyemo.

Prince Charles yari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard. Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi nyuma yo gusura urwo rwibutso.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yacishijeho ubutumwa bugira buti:”Muri Jenoside yo mu 1994, abantu babarirwa mu 10.000 bari bateraniye ku rusengero rwa Nyamata, bari bizeye ko ari ahantu ho hatekanye.”

Yakomeje ati “Ubu urusengero rwahindutse rumwe mu nzibutso esheshatu zo ku rwego rw’igihugu mu Rwanda, abasaga 45, 000 barushyinguyemo.”

Nyuma yo gusura uru rwibutso yakomereje urugendo mu mu Mudugudu wa Mbyo, “Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge”.Prince Charles yakirijwe imbyino iranga umuco nyarwanda, maze arizihizwa.

Mu mudugudu wa Mbyo Prince Charles yagize ati “Ari abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse bafite ubuhamya bubabaje bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Imidugudu y’Ubwiyunge harimo n’uwa Mbyo, ufasha kubaka kwigira gukenewe mu Rwanda, gusiga amateka y’ibyabaye hanyuma sosiyete ikabana hamwe kivandimwe.” 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *