Afghanistan:Umutingito ukomeye umaze kwangiza byinshi,Abantu basaga 1000 bamaze guhitanwa nawo

Mu gihugu cya Afghanistan mu gitondo cyo habyutse haba umutingito ukomeye wibasiye akarere k’imisozi mu Burasirazuba,ubu hakaba hamaze gutangazwa imibare y’abantu barenga 1000 bawuguyemo ndetse nabandi 1500 bakomeretse.

Ibikorwa byo gushakisha  abagwiriwe n’ibikuta by’inzu birakomeje,bikaba biteganywa ko imibare yabishwe  nuyu mutingito yakwiyongera.

Uyu mutingito waje uremereye cyane kuko uri ku gipimo cya 5.9 aho ubusanzwe uru rwego rwiki gipimo uba ufite ubushobozi bwo gusenya inzu z’abantu n’izindi nyubako zidakomeye ndetse n’inkangu ziba zishobora kubaho.

Mu mwaka wa 2002 nabwo higeze kuba umutingito nkuyu nyuma y’ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ku butegetsi bw’Abatalibani.

Mohammad Amin Huzaifa,Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Ntara ya Paktika,yatangaje ko abapfuye bageze ku 1000 ariko imibare ishobora kwiyongera.

Muri iki gihugu cya Afghanistan hakunze kwibasigwa n’imitingito,kuko mu mwaka wa 2002 habaye umutingito uri ku gipimo cya 6.1 uhitana abantu 1000 ndetse haba nundi wahitanye abantu bangana na 4500.

At least 1,000 killed after strong earthquake jolts Afghanistan | News | Al  Jazeera

Afghanistan earthquake: More than 1,000 people killed after magnitude 5.9  quake - CNNAbasaga 1000 bamaze kwicwa n’uyu mutingito

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *