U Rwanda rwahawe kwakira indi nama ikomeye kw’isi mu mupira w’amaguru

U Rwanda rwamAze kwemezwa n’igihugu kizakira Kongere ya 73 ya FIFA izanatorerwamo Perezida mushya waryo izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2023,ibi bikaba byemejwe n’akanama k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi

Iki cyemezo cyafashwe mu Inama yahuje Perezida wa FIFA, Giovanni Vincenzo Infantino [Gianni Infantino] n’Abayobozi bahagarariye Impuzamashyirahamwe z’Umupira w’Amaguru uko ari esheshatu ku Isi, ku wa 30 Werurwe 2022.

Igihugu cy’u Rwanda cyahawe kwakira iyi nama nk’igihugu kimaze kwerekana ubushobozi bwo kwakira izo ku rwego rwo hejuru.Iyi nama itegenyijwe umwaka utaha , ninayo izatorerwamo Perezida mushya wa FIFA.

FIFA kugeza uyu munsi iyobowe na  Gianni Infantino kuva muri Gashyantare 2016. Uyu mugabo w’imyaka 52 muri uyu mwaka aheruka gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu.Si ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye inama yo ku rwego rwo hejuru muri ruhago. Mu Ukwakira kwa 2018, Umujyi wa Kigali wakiriye iya Komite Nyobozi ya FIFA.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *