Perezida Kagame nabandi banyacyubahiro batandukanye bakiriwe ku meza n’Igikomangoma Charles(AMAFOTO)

Nyuma yuko Inama ya Commonwealth yabakuru bibihugu na za Guverinoma irangiye Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bari mu Rwanda bitabiriye  isangira batumiwemo n’Igikomangoma Charles n’umugore we.

Ni isangira ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu nyuma y’uko inama ya CHOGM itangirijwe ku mugaragaro.

Ni na nyuma y’uko kandi Perezida Kagame atangiye inshingano zo kuyobora Commonwealth ahererekanyije ububasha na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

Ni ibirori byari bibereye ijisho aho buri wese wabonaga ko yabukereye.

nk’uko byari byagenze mu gihe gishize ubwo inama yasubikwaga kubera Covid-19.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze mu cyumba cyabereyemo isangira muri Kigali Marriott Hotel

Perezida Kagame na Madamu we bari bishimye

Igikomangoma Charles aganira n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yaganiraga n’umugore wa Charles, Camilla

Boris, Camilla n’Igikomangoma Charles baganira mu gihe biteguraga guha ikaze abitabiriye iri sangira

Igikomangoma Charles, umugore we na Patricia Scotland baha ikaze abitabiriye

Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Nigeria,Muhammadu Buhari

Nigeria n’u Rwanda bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye

Abayobozi bitabiriye iri sangira babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo

Perezida Kagame ahabwa ikaze n’Igikomangoma Charles

Madamu Jeannette Kagame aganira na Patricia Scotland

Abayobozi bakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma nibo bari bitabiriye iri sangira

Ni isangira ryabereye mu cyumba cya Kigali Marriott Hotel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *