Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo bashyikirizwaga ikiraro cyitezweho kuzoroshya ubuhahirane hagati y’abatuye mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro.
Iki kiraro cyashyikirijwe abaturage, giherereye mu Murenge wa Kigarama aho kiwuhuza n’uwa Mageragere. Imirimo yo kucyubaka yatangijwe muri Werurwe 2022 cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 87 Frw.
Bamwe mu baturage bavuze ko kuba iki kiraro cyuzuye kigiye kubakura mu bwigunge kuko badindiraga mu iterambere kubera kubura uko bambuka bajya gushaka imirimo ahantu hatandukanye ndetse n’abanyeshuri bagasiba ishuri.
Amakuru dukesha IGIHE umuturage umwe yavuze ko hari ubwo abana basibaga ishuri bya hato na hato kubera umugezi wa Yanza bambukiranya wuzuraga abanyeshuri bakabura uko bagenda.
Ati “Iki kiraro twarakibonye turishima kuko twagiraga imbogamizi zo kwambuka. Aha hantu kuhambuka mu gihe cy’imvura byari ingorabahizi kandi ni cyo dukoresha cyane tujya ku isoko, gushaka imirimo, amazi ndetse n’abanyeshuri bacu niyo nzira bakoreshaga kandi murabibona ko cyari giteye impungenge.”
Ndababonye Jean Baptiste yavuze ko nk’umuntu utuye hafi y’aho cyubatswe mbere byamugoraga kuko atari kubasha gusinzira yumva abantu bari gutaka bashaka kwambuka ariko ko kuba ikiraro kibonetse bigiye kumworohera.
Ati “Iki kiraro kigiye kudufasha mu buhahirane, mu by’ukuri mbere byansabaga guhagarara aha nkareba abantu bose uko bambuka kugira ngo ugira ikibazo abone ubutabazi bwihuse. Iki kiraro kizadufasha kuko abo hakurya no hakuno bakunze kugorwa no kugenderana kandi benshi bahaha ari uko bambutse uyu mukoki.”
Yanavuze ko hari n’ubwo ababyeyi batwite baburaga uko bajyanwa ku bitaro bikabasaba gukora urugendo rurerure, abanyeshuri bakaba basiba cyangwa abagore bakaba batinya kuhanyura bikica imirimo.
Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 55, kiri muri bimwe ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwemeza ko bigikenewe kugira ngo abaturage babashe kwambuka no kugenderana badafite impungenge cyane ko byitezwe ko abaturage basaga 3500 bazagikoresha.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko abaturage bazakoresha iki kiraro mu migenderanire, asaba abaturage kukibyaza umusaruro no kukibungabunga kuko cyari icyifuzo cyabo.
Yakomeje agira ati “Iki kiraro kizorohereza abaturage mu ngendo no mu bindi bikorwa by’iterambere, abakora ubucuruzi, abana bajya ku ishuri, n’izindi. Murabona ko bari basanzwe bakoresha uburyo navuga ko butujuje ubuziranenge kuko banyuraga mu gikombe ahantu ubona ko hateye impungenge”.
Umutesi yavuze ko muri aka karere ayobora hakenewe nibura ibiraro nk’ibi mu bice bitandukanye aho hari ahandi hahuza Umurenge wa Kigarama na Nyarugenge, Gahanga na Kigarama, ndetse n’ahandi hari mu Murenge wa Masaka.
Umukozi Ushinzwe ibikorwa mu muryango Bridge to Prosperity usanzwe ari umufatanyabikorwa mu kubaka ibiraro bigamije guteza imbere ubuhahirane mu banyarwanda, Maria Rodriguez Vasseur, yavuze ko ibikorwa babikorera guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ati “Uyu mushinga wo kubaka ikiraro uzahindura imibereho y’abaturage, aho kizafasha mu koroshya ingendo, kubona serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi n’ubucuruzi. Navuga ko ari ingenzi kubaka ibikorwa remezo nk’ibi.”
Yavuze ko Bridge to Prosperity izakomeza gukorana n’u Rwanda muri gahunda yayo yiyemeje yo guhuza abaturage bafite ibibazo bigendanye ahanini n’imigenderanire.
Iki kiraro kizajya gikoreshwa n’abanyamaguru baturutse cyangwa berekeza muri Nyarugenge, amagare ndetse na moto.
Iki kiraro cyatwaye miliyoni zisaga 87Frw
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu