Ihuriro ry’imiryango itari iya leta yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryatangiye gusaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano

Sosiyete Sivile muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangiye gusaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano, muri gahunda y’icyo gihugu yo kurushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Ibi birego bimaze iminsi ariko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko nta shingiro bifite.

U Rwanda ruvuga ko mu rugamba ingabo za RDC zihanganyemo n’umutwe wa M23, ingabo z’icyo gihugu zirimo gukorana na FDLR, ndetse baheruka kurasa mu Rwanda, ibisasu byasenye inzu z’abaturage ndetse bikabakomeretsa.

Kuri uyu wa Gatandatu iyi miryango itari iya leta yakoze urugendo mu murwa mukuru Kinshasa, yise urwo gushyigikira ingabo z’icyo kibazo ziri ku rugamba.

Yavuze ko bikwiye ko u Rwanda rukwiye gufatirwa ibihano bitandukanye nk’uko Radio Okapi yabyanditse.

Umuhuzabikorwa w’imiryango itari iya leta, Cathy Kalanga, yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ukwiye no kuvugurura imiterere y’ubutumwa bw’Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC.

Yavuze ko uyu muryango “guhamagaza inama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ngo gashyireho uburyo bw’umutekano muri RDC, kuri iyi nshuro mu kwamagana u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo maze bakabafatira ibihano bikomeye.”

Ku bwe, ngo u Rwanda rukwiye gufatirwa ibihano birimo guhagarikirwa kugura intwaro.

Kalanga ngo anasanga Umuryango w’Abibumbye ukwiye guhatira u Rwanda gutegura ibiganiro “‘imitwe yarwo” ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *