Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique zifite ubwoba bwo gucyurwa ku ngufu

Impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Mozambike ziravuga ko zihatirwa kwemera gutaha “ku bushake” kandi ko amasezerano yo kohererezanyaabanyabyaha yashyizweho umukono hagati ya Mozambique n’u Rwanda mu cyumweru gishize ashobora gutuma abadashaka gutaha ku bushakebasubizwa mu Rwanda ku gahato.

Muri Mata, Ambasade y’u Rwanda i Maputo yatangiye ubukangurambaga bwo kumvisha impunzi gutaha, maze Abanyarwanda 19 bemera gutaha.

“Abantu basubiyeyo nta kundi bari kubigenza. Barakanzwe, ”ibi bikaba byaravuzwe na Sembene Mentynhagu, ukomeza avuga ko impunzi zigifite imiryango mu Rwanda zibasiwe cyane.

Ambasade y’u Rwanda i Maputo ariko yo ishimangira ko iki gikorwa ari ubushake kandi ko “bizeye kwakira abantu benshi bifuza gusubira mu gihugu cyabo”.

Nubwo bimeze gutyo, impunzi zitinya ko izidashaka gutaha zizashinjwa kugira uruhare muri jenoside zigacyurwa ku ngufu nk’uko byatangajwe naTheophilus Andame.

Ayo mazina ni ayahinduwe ku mpamvu z’umutekano w’abo Banyarwanda bavuganye n’ikinyamakuru Mail&Guardian cyo muri Afurika y’Epfo dukesha iyi nkuru.

Ikinyamakuru kivuga ko ubwo izi mpungenge zashyikirizwaga Ambasaderi w’u Rwanda, Claude Nikobisanzwe, yabajije impungenge bafite niba atari abanyabyaha.

Ati “ Birazamura ubwoba gute? Ni abanyabyaha?”
Mozambique ni igihugu cyakiriye impunzi z’Abanyarwanda zigera mu 6,000 kuva muri za 90, ariko impungenge z’umutekano wazo zatangiye kumvikana mu mwaka ushize ubwo ingabo z’u Rwanda zajyaga gufasha iza Mozambique kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.

Muri Gicurasi umwaka ushize, Cassien Ntamuhanga, wari wahungiye muri Mozambique nyuma yo gutoroka gereza yo mu Rwanda, yafatiwe aho yari atuye i Maputo n’abantu bataramenyekana. Ambasade y’u Rwanda yahakanye kubigiramo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *