Igihugu cya RDC Cyemeye ko umutwe wa M23 ucyirusha ibikoresho by’intambara,cyongera gushinja u Rwanda

Igihugu cya  Congo cyemeye ko umutwe wa M23 ufite intwaro zikomeye kurusha izo Ingabo zayo (FARDC), ku buryo byazamuye impungenge ku iherezo ry’imirwano ikomeje gushyamiranya impande zombi mu bice bya Rutshuru.

Ni ijambo intumwa ya RDC yavugiye mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagarukaga ku bibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Yari yatumiwemo abahagarariye RDC, u Rwanda n’u Burundi, Intumwa y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), Bintou Keita na Julienne Lusenge uyobora umuryango witwa Female Solidarity for Integrated Peace and Development.

Keita yavuze ko umutwe wa M23 wakomeje ibitero byinshi mu bice bya Rutshuru, bimaze kugwamo nibura abasivili 23 barimo abana batandatu, ndetse abaturage barenga 170,000 bamaze kuvanwa mu byabo.

Icyakora, ngo ubutabazi bwa MONUSCO bwatumye kugeza ubu uyu mutwe utaribasira umujyi wa Goma no mu bice byegereye “Route Nationale 2”.

Yakomeje ati “Nyuma y’ibitero bihurije hamwe ku byerekezo bitandukanye, M23 yafashe umujyi wa Bunagana, ahantu h’ingenzi cyane ku mupaka wa Uganda. Mu mirwano iheruka, M23 yitwaye nk’igisirikare gisanzwe kurusha kuba nk’umutwe witwaje intwaro.”

“M23 ifite ubushobozi bw’intwaro n’ibikoresho bikomeye, by’umwihariko mu bushobozi bwo kurasa mu ntera ndende, imbunda za morutsiye (mortiers) na mitarayezi (mitrailleuse) n’ubushobozi bwo kurasa indege.”

Ni ibintu ngo biteye inkeke ku bikorwa bya MONUSCO, aho abasirikare icyenda bayo baguye mu ndege yahanuriwe mu bice bigenzurwa na M23 muri Werurwe.

Keita yasabye ko Umuryango w’Abibumbye wongera imbaraga mu gutuma uyu mutwe wa M23 ushyira intwaro hasi.

Yakomeje ati “M23 nikomeza ibitero byayo biteguwe neza kuri FARDC na MONUSCO, mu bushobozi buhari, ubu butumwa bushobora kwisanga buhanganye n’ikibazo kirenze ubushobozi bufite uyu munsi.”

Intumwa ya RDC mu Umuryango w’Abibumbye, Georges Nzongola-Ntalaja, yavuze ko umutwe wa M23 umaze kugira ingufu nyinshi, ariko atumva impamvu ibihugu bitamagana u Rwanda kandi ari rwo ruwufasha.

Nyamara ngo uwo mutwe wari waratsinzwe na FARDC ifatanyije na burigade y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu 2013.

Yagize ati “M23 yagarutse nyuma y’imyaka umunani mu Ugushyingo 2021. Uyu munsi nk’uko Madamu Keita amaze kubivuga, ifite intwaro z’intambara ziruta iza Monusco, n’iza FARDC. Ishobora guhanura kajugujugu za gisirikare, bwo gutera ubwoba Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa Congo.”

Yavuze ko bigoye gusobanura uku kubura umutwe kwa M23 nyuma yo kwamburwa intwaro, ibihugu by’u Rwanda na Uganda bibireba.

Yakomeje ati “Ikindi kibazo ni ukumenya impamvu umuryango mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye badashaka guhuza uyu mutwe na Leta y’u Rwanda. Numvise hano bavuga imitwe yitwaje intwaro ituruka mu mahanga, ariko ntabwo bayivuga, tuzi ko hari za ADF, ntabwo bavuga iyindi. M23 ntabwo ari umutwe uturuka mu mahanga? Ni umutwe wo muri Congo?”

Muri iyi nama kandi hamaganywe uburyo inzego zitandukanye harimo abayobozi mu nzego za polisi n’igisirikare, bakomeje gukoresha imvugo z’urwango ku baturage bavuga Ikinyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye Gatete Claver yahakanye ko u Rwanda rwaba rufasha M23, avuga ko bene ibyo birego bigomba kugenzurwa na EJVM ndetse bigakorwaho iperereza ryigenga, ariko kugeza ubu RDC nta na kimwe yakoze.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *