Mu rwego rwo guha icyubahiro Patrice Lumumba kubera ubutwari bwo kwigenga yaharaniye bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umuryango wawashyinguye iryinyo rye kubera ko ari cyo gice cy’umubiri we cyabontse kuva mu myaka 61 ishize yishwe n’inyeshyamba zakoranaga n’abacanshuro b’Ababiligi.
Imbaganyamwinshi y’Abanyecongo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura kuri uyu wa Kane, bamwe bazunguza amabendera abandi bafite amatsiko yo kureba ifoto ya Lumumba.
Patrice Lumumba yishwe arashwe ku wa 16 Mutarama 1961, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Intara ya Katanga nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu mezi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonyemo ubwigenge ikava mu kwaha bw’u Bubiligi.
Hari abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi n’abandi ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika.
Felix Tshisekedi, yagize ati “Kera kabaye Abanye-Congo bishimiye ko bashyinguye mu cyubahiro Minisitiri w’Intebe wabo w’intangarugero. Dusoje ikiriyo twatangiye mu myaka 61 ishize.”Uyu muhango wo gushyingura Lumumba wahuriranye no kwizihiza isabukuru ya 62 y’ubwigenge bw’iki gihugu.