Umugabo wo muri Chili yahembwe inshuro zikubye 286 z’umushara we, ahita asezera muri Sosiyete yakoreraga abicishije mu banyamategeko, aburirwa irengero nyuma yo gusezeranya iyo sosiyete ko azayisubiza amafaranga arenga ku yo yari agenewe.
Umwe mu bakozi b’uruganda rwo muri Chili rwitwa ‘Consorcio Industrial de Alimentos (Cial)’ ushinzwe abakozi, ubu ari mu bibazo bikomeye, nyuma y’uko kwibeshya, agahemba umukozi agera kuri 165.398.851 y’Ama-pesos ya Chilli (ni Ukuvuga Amadolari 180.000) mu kwezi gushize, mu gihe ubundi yagombaga kumuhemba ama-pesos 500.000 (ni ukuvuga Amadolari 542).
Nyuma y’uko uwo mukozi abonye ayo mafaranga, yemeranyijwe n’abayamuhembye bibeshye, ko azabasubiza arenga ku mushahara we, ariko ngo icyaje kugaragara ni uko atashatse kuyasubiza, ahubwo yahise asezera ku mwanya yari ariho mu kazi nyuma aburirwa irengero, sosiyete yakoreraga isigara nta yandi mahirwe ifite uretse ayo gushaka umunyamategeko wo gusobanura icyo gihombo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Chili cyitwa ‘Diario Financiero’, ngo ku itariki 30 Gicurasi 2022, umukozi ushinzwe ibijyanye n’imishahara y’abakozi muri urwo ruganda, yamenyekanishije ukwibeshya kwabayeho mu gutanga imishahara y’ukwezi.
Nyuma yo kugenzura kuri konti muri banki basanze koko uwo mukozi yarahembye ishuro 286 z’umushahara yagombye guhembwa, nyuma uwo mukozi agirana ibiganiro na sosiyete yakoreraga, bemeranya ko mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho azajya kuri banki, agasubiza ayo bamuhembye arenga ku mushahara we.
Umunsi wakurikiyeho, iyo sosiyete yategereje ko banki iyimenyesha ko amafaranga yagaruwe, ntibyaba, bagerageje kuvugisha uwo mukozi wagombaga gusubiza amafaranga biranga, bamwandikira ntasubize, nyuma ngo yaje kwitaba telefoni yo ku kazi ke, avuga ko yari yaryamiriye ko bitamukundiye kujya kuri banki, ariko ko aza kubikora nyuma.
Ikibazo ngo byaje kurangira amafaranga atayasubije kuri banki, ahubwo yatanze inyandiko yo kuva mu kazi abinyujije muri kompanyi y’abanyamategeko.
Ubu bivugwa ko uwo mukozi yabuze, agasiga sosiyete mu bibazo byo kutabona andi mahitamo, uretse ayo gushaka umunyamategeko uyifasha gushakisha uko yava muri icyo gihombo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu