Muhire ku mwanya yari yahagaritsweho w’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Muhire Henri Brulart, wari umaze iminsi 15 ahagaritswe mu kazi, yongeye kugasubizwamo.

Kuwa 20 Kamena 2022, nibwo Ferwafa yatangaje ko yahagaritse Muhire ku mwanya we kubera amakosa atandukanye yakoze afitanye isano n’inshingano ze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022, Ferwafa yanditse kuri Twitter ko ‘yasubije mu kazi Muhire Henry Brulart nk’Umunyamabanga Mukuru nyuma y’uko igihe cyo guhagarikwa mu kazi kirangiye’.\

Ferwafa nta mpamvu yatangaje zatumye Muhire ahagarikwa ariko abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru babihuza n’amanyanga yakozwe mu kirego cyateje intungunda hagati ya Rwamagana City na AS Muhanga zahuriye mu mukino wa 1/4 mu rugamba rwo gushaka ikipe izamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Rwamagana City FC yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua ukandi afite amakarita atatu y’umuhondo.

Ferwafa yabanje gusezerera Rwamagana City mu irushanwa, itegeka ko iterwa mpaga. Nyuma y’aho, ikipe yo mu Karere ka Rwamagana yarajuriye ndetse ubujurire bwayo buhabwa ishingiro, yemererwa gukomeza nyuma yo gusanga yararenganyijwe.

Muhire Henri Brulart yahagaritswe ku mwanya we nyuma y’amezi atandatu yari amaze ahawe inshingano.

Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho mbere yo kwegura. Tariki ya 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu yeguye, inshingano zisigaranwa na Iraguha David wari Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa Ferwafa.

Muhire Henry afite inararibonye n’uburambe bw’imyaka 10 mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *