Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo (RDC) Felix Antoine Tsisekedi araye i Luanda mu Murwa Mukuru w’Angola, aho biteganyijwe ko ahurira mu biganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bizibanda ku bibazo by’umutekano muke byahungabanyije urugendo rwo kubaka umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukaye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu Burasirazuba bwa RDC, bwatangaje ko bushyigikiye ibiganiro bigiye guhuza Abakuru b’Ibihugu byombi, bunashimangira ko bwiteguye guhagarika intambara igihe bwemerewe gukomeza ibiganiro by’i Nairobi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23 kuri uyu wa kabiri riragira riti: “Ubuyobozi bwa M23 bushyigikiye uguhura kw’Abakuru b’Ibihugu byombi i Luanda muri gahunda yateguwe na Perezida w’Angola Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço twizeye ko izatanga umusaruro mu gutanga ibisubizo ku mpungenge zacu z’amategeko.”
Uyu mutwe wakomeje wamagana ubufatanye bumaze gushinga imizi hagati y’Ingabo za Leta FARDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’inyeshyamba za Mai-Mai, byashyize hamwe mu gukomeza kurenganya Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kimwe n’Abanyarwanda babarizwa muri icyo Gihugu.
M23 yamaganye nanone ubwicanyi, ihohoterwa, ishimutwa n’irindi vangura ry’uburyo bwose birimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimii rw’Ikinyarwanda ku butaka bwose bwa RDC, bikaba byaraturutse ku mvugo z’urwango zagiye zitangwa n’abayobozi bashinjaga u Rwanda kuba ari rwo rushyigikira uwo mutwe.
By’umwihariko hari abarimo kurenganywa muri RDC bitewe n’uko basa cyangwa ibitekerezo byabo, M23 ikaba isanga ibyo bidashobora kwihanganirwa mu gihe bidahagaritswe mu maguru mashya.
Uyu mutwe watangaje ko kuri ubu ari wo urimo kugenzura umutekano w’uduce twa Bikenke, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Kavumu, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali, Bukima na Musezero nyuma yo kwirukana FARDC, FDLR na Mai Mai kuri ubwo butaka.
Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Nyakanga, yavuze ko ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda cyakomeje kwirengagizwa hashakwa ibisubizo bitajyanye n’ikibazo gihari.
Yavuze ko ku ikubitiro RDC yanze inama yagiriwe n’u Rwanda mu bihe bitandukanye, ihitamo inzira yo kurwanya M23. Nubwo bayitsinze mu mwaka wa 2013, nyuma y’igihe abarwanye icyo gihe bambuwe intwaro mu bihugu bahungiyemo, abasigaye muri RDC bongeye kwisuganya bakomeza guhangana bashaka uburenganzira bwabo.
Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza uko gushaka kwirukana abo baturage batagira ikindi gihugu bazi nk’iwabo atari wo muti, ati: “Aba bantu barirengagizwa. Dufite impunzi hano zo muri Congo zihamaze imyaka 20, kandi benshi muri bo ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Basize ubutaka bwabo n’ibyabo muri Congo. Twakomeje dusaba Guverinoma ya Congo ko aba bantu bakeneye gusubizwa iwabo, ndetse ko Guverinoma ya Congo ikeneye kuvugana na bo bagasubizwa mu buzima busanzwe muri Congo. Ntabwo byigeze biba.”
Perezida Kagame ashimangira ko ari u Rwanda ndetse na RDC byose bikeneye amahoro kandi bikwiye kuba biyahana, ariko atungurwa n’uko Leta ya RDC yahisemo kwifatanya n’abagize umutwe w’Iterabwoba wa FDLR mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aha yifashishije ingero z’ibisabu byatewe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bishize, bikaza kugaragara ko byatewe na FARDC ifatanyije n’uwo mutwe umaze imyaka isaga 20 ukorera mu mashyamba ya Congo ugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida Kagame yongeye guhamya ko u Rwanda rudafasha M23 nk’uko abayobozi ba Congo babivuga “buri gihe iyo bananiwe guhangana n’uwo mutwe w’Abayekongo, avuga ko ikitazihanganirwa ari ugukomeza kubona FARDC ifasha FDLR mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Byitezweko baza kugirana ibiganiro