Ubwo imodoka ziherekeza Perezida Muhammadu Buhari zerekezaga mu kagace avukamo ka Katsina zahuye nabantu bitwaje intwaro bazirasaho
Aba bagizi banabi bakoze iki gikorwa kuwa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022. Byari biteganyijwe ko Perezida Buhari agomba kujya muri iyi Leta ya Katsina avukamo kwifatanya n’abo mu idini ya Islam kwizihiza umunsi wa Eid-ul-Adha uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Abashinzwe umutekano nibo bari bari muri izi modoka, abanyamakuru ndetse n’abandi bagomba kujya gutegura urugendo rwa Perezida Buhari, gusa we ntiyari muri izi modoka kuko azagera muri Katsina nyuma.
Garba Shehu umuvugizi wa Perezida Buhari, yavuze ko ubwo bari mu rugendo aribwo abantu bataramenyekana batangiye kubarasaho bakomeretsa abantu babiri. Yavuze ko abasirikare babashije gusubiza inyuma abagizi ba nabi.
Leta ya Katsina ni imwe mu zirangwamo ibibazo by’umutekano muke muri Nigeria, aho kuva mu 2015 abantu bitwaje intwaro bagenda barasa abantu abandi bagashimutwa.
Perezida Buhari aharutse mu Rwanda mu inama ya CHOGM
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu