Kigali:Down Town hagaragaye umurambo w’umugore bikekwa ko yishwe abanje gusambanywa

Umurambo w’umugore utaramenyekana imyirondoro wagaragaye mu Mudugudu wa Nyarurembo Akagari ka Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nka ’Down Town’. Bikekwa ko nyakwigendera yishwe abanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye ubusa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, nibwo umurambo w’uyu mugore wagaragaye.

Inkuru dukesha IGIHE nuko abaturage bari aho ibi byabereye  bavuze ko  nyakwigendera ashobora kuba yishwe yabanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye agapira karimo amabara y’umweru mu gihe hasi nta kintu yari yambaye.

Umusore witwa Emmanuel ukorera Down Town yagize ati ” Namubonye saa Mbiri yari yambaye ubusa yambaye ikariso hasi hejuru niho yari yambaye agapira karimo amabara y’umukara n’umweru gusa ikigaragara yishwe.”

Yakomeje avuga ko aho uyu murambo wagaragaye hakunze kunyura abantu benshi batandukanye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *