Mu karere ka Nyanza hagiye kubakwa Stade igezweho izatwara miliyari 146 Frw

Nyuma y’uko hashyizwe ahagaragara igishushanyo mbonera cya Stade Olympique ya Nyanza, kuri ubu hari gushakwa amafaranga agera kuri miliyari 146 Frw kugira ngo imirimo yo kuyubaka itangire.

Iyo stade Perezida Kagame yemereye abaturage izubakwa mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Ku ikubitiro byateganywaga ko iyi stade izubakwa ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 18 ikaba ifite imyanya ibihumbi 10, ariko inyigo iza kuvugururwa ingano yayo irongerwa.

Kuri ubu inyigo nshya yerekanye ko Stade ya Nyanza izubakwa ku buso bwa hegitari 28. Ni stade izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.

Biteganyijwe ko mu kubaka, igice cy’ikibuga cy’umupira kizatwara miliyari 60 Frw nihiyongeraho ibindi biyigaragiye birimo gymnase, ikibuga cy’imikino gakondo, imihanda, parking n’ibindi bigere kuri miliyari 146 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, yavuze ko inyigo yamaze gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire [RHA] kugira ngo kuyubaka bitangire.

Yagize ati “Inyigo twarayirangije ikoze neza yaremejwe mu rwego tekinike, hasigaye ko mu bufatanye bw’inzego dufatanyije ari zo Minisiteri ya Siporo na RHA hatangira guteganywa imirimo yo kubaka. Ndavuga gutanga isoko kuko amafaranga yarateganyijwe.”

Ubwo umushinga wo kubaka iyo stade watangiraga hari bamwe mu baturage bagombaga guhabwa ingurane ariko ntibahita bishyurwa.

Ntazinda yavuze ko bazongera kubababarira ndetse bikazajyana n’igiciro gishya.

Yakomeje ati “Dutangira uyu mushinga hari bamwe bari babariwe imitungo yabo ntibahita babona amafaranga. Nitureba tugasanga amezi ateganywa n’itegeko yarashize tuzababarira ku giciro gishya kandi turifuza ko ibijyanye n’ingurane bigomba kubanza gutangwa maze tugatangira imirimo byose byararangiye.”

Kugeza ubu i Nyanza hari stade ishaje kuko yahubatswe kera kandi igaragara nk’itajyanye n’igihe. Ikinirwaho n’Ikipe ya Nyanza FC ndetse ikaba yarakoreshwaga na Rayon Sports ubwo yabaga muri aka karere.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900
src:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *