José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 37, akaba yaravuye ku butegetsi mu 2018, yitabye Imana ku myaka 79 aguye mu ivuriro ryo mu Mujyi wa Bercelone muri Espagne, aho yari ari mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima bitunguranye ‘un arrêt cardiaque’.
Icyo kibazo yakigize ku itariki 23 Kamena 2022, nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Angola, ibinyujije ku rubuga rwa Facebook.
Uwo mukambwe yari amaze igihe arwaye, ariko mu kwezi gushize kwa Kamena ngo ni bwo ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi, nk’uko hari ikinyamakuru cyo muri Partugal cyari giherutse kwandika ko “ari hagati y’ubuzima n’urupfu”.
Ubuzima bwe bwaje kurangira uyu munsi ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, akaba yaguye i Barcelone nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Angola.
Ubutamwa bugufi bwatangajwe na Guverinoma ya Angola ku mbuga nkoranyambaga, bwemeza ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022 “Guverinoma ya Angola ifite umubabaro mwinshi wo gutangaza urupfu rwa M. dos Santos”.
‘Zedu’ nk’uko bakundaga kumwita mu gihugu cye, ni umuntu wazamutse ahereye ku busa, kuko yari umwana w’umufundi. Yakuriye ahitwa i Sanbizanga, mu gice cy’icyaro cy’Umurwa Mukuru wa Angola, Luanda.
Ku myaka 19 y’amavuko, yatangiye kurwanya Abakoloni b’Abanya-Portugal binyuze muri ‘MPLA’ (Le Mouvement Populaire de Libération de l’Angola), nyuma aza no gukomeza kubarwanya kugeza Angola ibonye ubwigenge.
Mu 1975, ubwo Angola yabonaga ubwigenge, Zedu yari muri Komite ya MPLA, nyuma aba Minisitiri w’Intebe wa Angola, aza no kuba Perezida w’icyo gihugu mu 1979.
José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola yitabye Imana ku myaka 79