Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka ingabo za Ukraine zatangiye guhabwa imyitozo ikomeye izabafasha gukomeza guhangana n’ingabo z’Uburusiya zikomeje kubotsa igitutu.
Abasirikare basaga 10.000 ba Ukraine nibo bari guhabwa imyitozo n’ingabo zidasanzwe z’Ubwongereza zigera ku 1060 nkuko bitangazwa umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Ben Wallace, akaba avuga ko ibi bizakorwa mu minsi itarenze 120
Minisitiri Wallace akomeza avuga ko ubuhanga buhambaye ku Isi bw’igisirikare cy’u Bwongereza, basanzwe bafite bizatuma bafasha Ukraine gutoza igisirikare cyayo,mu rwego rwo ku cyongerera ubushobozi bwo kwirinda mu gihe kirwanira ubwigenge bw’igihugu n’uburenganzira bwacyo bwo kwihitiramo ahazaza.”
Iyi myitozo iri kubera mu bigo bya gisirikare bitandukanye byo mu Bwongereza yiyongera ku bufasha iki gihugu
gikomeje guha Ukraine, burimo intwaro zikomeye.
Ibi bije nyuma yaho Perezida Putin atanze umuburo ko intambara itaratangira kubera ko ibihugu by’iburayi bikomeje gushyigikira igihugu cya Ukraine mu guhangana n’ingabo z’Uburusiya zikomeje kujagajaga ibice byinshi by’amajyaruguru, amajyepfo n’uburasirazuba muri Ukraine aho iyi ntambara igenda ifata indi sura.
Iyi ntambara igiye kumara amezi arenga ane u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine bivugwa ko imaze guhitana abantu benshi baba Abanya-Ukraine cyangwa Abarusiya kumvikana ku mpande zombi bikaba bikomeje kuba agatereranzambe.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu