Abatuye Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barishimira inyubako nshya y’ibiro by’umurenge wabo, aho bemeza ko imitangire ya serivisi igiye kurushaho kunoga, ikaba yuzuye itwaye Miliyoni 333 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni inyubako abaturage bakesha inyungu ziva mu bukerarugendo bukorerwa muri ako gace, binyuze mu Ishyirahamwe ry’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, bakorera mu Murenge wa Kinigi na Nyange (SACOLA), ikaba yaratashywe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022.
Ni ibiro byubatswe hagamijwe kugaragaza ishusho y’inyungu ziva mu bukerarugendo n’imitangire myiza ya serivisi mu baturage, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Nsengiyumva Pierre Céléstin, Umuyobozi wa SACOLA.
Ati “Ni umurenge twubatswe mu rwego rwo kugira ngo akarere kacu, Umurenge wa Kinigi dukoreramo ugire ahantu heza hasobanutse ho kwakirira abaturage, kugira ngo babahe serivisi nziza no kwerekana ko uwo murenge ufite ibyiza kuruhsa ahandi, biturutse kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga”.
Arongera ati “Uyu munsi twavuga ko nyuma ya Kigali, Umurenge wa Kinigi ariwo abakerarugendo benshi baruhukiramo, niyo mpamvu twashatse kugira ngo uwo murenge tuwusanishe na Kigali, ariko tunabungabunga Pariki y’Ibirunga abaturage bakomeza kubyungukiramo”.
Kuva SACOLA itangiye imaze gukoresha asaga miliyari ebyiri n’igice mu bikorwa biganisha ku iterambere ry’abaturage birimo imihanda, amazi, amashuri, kubakira abatishoboye n’ibindi.
Mu mafaranga angana na miliyoni 333 yubatse ibyo biro, SACOLA ifitemo umugabane ungana na miliyoni 268 z’Amafaranga y’u Rwanda ahwanye na 80%, mu gihe inkunga y’Akarere ka Musanze ingana na 20%.
Iyo nkunga y’akarere yatanzwe nyuma y’umwaka n’igice inyubako y’uwo murenge yarasubitswe kubera ko ubukerarugendo bwinjirizaga SACOLA, bwari bwarahagaze mu bihe bya Covid-19, Akarere ka Musanze kirinda kurebera gafata umwanzuro wo gutanga amafaranga yari asigaye kugira ngo iyo nyubako yuzure.
Ni inyubako yashimishije abatuye Umurenge wa Kinigi, aho bemeza ko ibabereye nk’abantu batuye mu murenge ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo mu gihugu, ariko basaba ko icyo bakwiye kuyitegerezaho atari ukuyireba gusa, ahubwo ko abayobozi bagomba kuyitangiramo serivisi ikwiye.
Nyirakanyana Léocadie ati “Iyi nyubako ni nziza ibereye umurenge natwe abaturage, ariko icyo tuyitezeho n’uko ubwiza bwayo bugomba kujyana n’imikorere myiza y’abayobozi, bakaduha serivisi iberanye nayo. Bizadushimisha ari uko abayobozi bayo bajya bafata umwanya bakayisohokamo, bakamanuka hasi bagakemura ibibazo byacu”.
Arongera ati “Natwe tuzayigana mu gihe dukeneye abayobozi kugira ngo badukemurire ikibazo, ntabwo nzaza ntumbereye iyi nyubako, ahubwo nzaza ndeba umuyobozi kugira ngo ankorere ibyanzanye, nibwo iyi nyubako izandyohera”.
Nyirarukundo Marie Gaudence ati “Iyi nyubako twatashye iradushimishije cyane, ni nziza cyane turizera ko abayobozi bacu bazatwakira neza, umuturage uje hano uko ari kose bakamwakira neza bumva ibyifuzo byabo, ubwo yari yarahagaze mu bihe bya Covid-19 twumvaga tubabaye cyane n’ubwo bari bafite ahandi batwakirira, ariko ntabwo hari heza nk’aha”.
Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wafunguye ku mugaragaro iyo nyubako, yavuze ko yubanzwe biturutse ku mahirwe aboneka mu Murenge wa Kinigi, hagamijwe no kugaragaza isura nziza y’ubukerarugendo, ndetse hafashwa n’abaturage muri serivisi basaba mu buyobozi.
Uwo muyobozi yagize icyo asaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi, ati “Turashimangira ya ntego Umuturage ku isonga, turasaba ko abakorera muri iyi nyubako batanga serivisi zijyana n’ubwiza bwayo, kandi serivisi ntabwo zitangirwa mu nyubako gusa. Isura ivuye muri iyi nyubako igomba kumuherekeza n’aho atuye, n’ubwo badakorera muri iyi nyubako inakomereze muri za nzego zo munsi y’umurenge”.
Uretse Umurenge wa Cyuve n’uwa Kinigi yubatswe mu buryo bugeretse rimwe (etage), Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko bufite intego yo kubaka inyubako z’icyitegererezo mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze.
Src:kigalitoday.com
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu