Sobanukirwa bimwe mu bitera kutabyara,nicyo wakora ngo ubyare

Ese kutabyara ni iki?

Mu buvuzi bavuga kutabyara igihe cyose umuntu uri mu myaka y’uburumbuke akora imibonano ariko ntihabeho gutwita.

Ibi bituma mu rugo haza ibibazo binyuranye bitewe nuko kutabyara, aho usanga akenshi bashinja umugore bati uciye umuryango ndetse no mu rugo ugasanga hahora intonganya bitana bamwana.
Iyo bikomeje bamwe babicyemuza gucana inyuma, akenshi bigakorwa n’umugabo nyamara hari igihe agenda agasanga naho agiye ntabyaye.

Abagore bo ashobora kubicyemuza kwitwitisha itabaho, akaba yakiba umwana akabeshya ko yabyaye. Ibyo byose nyamara ntibyabaho, abafite ikibazo baganye muganga bakamenya isoko yo kutabyara kwabo.

Kutabyara biterwa n’iki?

Nkuko tubivuze ruguru, igihe ukora imibonano ntihabeho gutwita, biterwa n’impamvu zitandukanye, haba ku mugabo no ku mugore. Izo mpamvu ni izikurikira:

  • Kuba umugore atari mu gihe cye cy’uburumbuke. Ibi bireba abantu badakora imibonano buri gihe nk’abantu bahura muri weekend gusa cyangwa gacye mu kwezi. Hari igihe rero mubonana igihe cy’uburumbuke cyararenze, bityo ntihabeho gusama nyamara mwese muri bazima.
  • Kuba umugore afite acide nyinshi mu gitsina. Ubusanzwe hari ibipimo byemewe bya acide iba mu gitsina cy’umugore. Hari igihe rero umugore aba yifitemo acide nyinshi noneho intangangabo igezemo yose igahita ipfa itarazamuka.
  • Kuba umugabo afite intanga nkeya mu masohoro. Intangangabo mbere yo guhura n’intangangore zikora isiganwa, nuko itanze izindi akaba ariyo ihura n’igi. Iyo rero ari nkeya, hari igihe zose zipfira mu nzira.
  • Kuba umugore agira ubushyuhe bwinshi mu gitsina. Intangangabo ntizihanganira ubushyuhe burenze 39°C. Iyo rero mu gitsina cy’umugore hari ubushyuhe burenze ubu, zirapfa.
  • Kuba umugabo asohora intanga z’ibihuhwe, mu yandi magambo zitari nzima.
  • Kuba umugore yaracuze imburagihe. Hari igihe umugore mu mikurire ye akurana intanga nkeya nuko yatinda kubyara zikamushiramo. Kandi n’ubundi uko utinda kubyara niko amahirwe agenda agabanyuka.
  • Kuba umugore afite intanga z’ibihuhwe. Ibi ntibimubuza kujya mu mihango.
  • Kuba badahuza (incompatible). Ibi nubwo bidakunze kubaho, gusa hari igihe umugabo n’umugore bose baba ari bazima, nyamara ntibabyarane. Ibi akenshi biterwa nuko umugore aba afite ubwoko bw’amaraso bwa Rhesus négatif umugabo ari positif. Iyo batazi ko bafite icyo kibazo, bashobora kutabyarana
  • Kuba intangabo zitashyizwe kure hashoboka. Niba intanga zidatangiriye urugendo rwazo byibuza muri 6cm uhereye mu mwinjiriro w’igitsina cy’umugore, biragoye ko zagera aho zigiye zikiri nzima.

Izi ni zo mpamvu z’ingenzi zitera kutabyara. Ibyinshi muri ibi, ubimenya neza nyuma yo gusuzumwa na muganga akakubwira ikibazo cyawe.

Ese kutabyara biravurwa?

Kutabyara bishobora kuvurwa bitewe n’igituma habaho kutabyara.

Mbere yo kwivuza, ni byiza kubanza kumva yuko umwe muri mwe ashobora kuba ari we ufite ikibazo, cyangwa mwese mukaba mugifite.

Ikindi ntuzihutire gufata imiti iyo ariyo yose utayandikiwe na muganga.

Nugera kwa muganga, niho uzasobanukirwa neza igituma mutabyara.

  • Niba basanze mwese muri bazima, muzasabwa kongera iminsi yo gukoramo imibonano kugirango barebe niba mwajyaga mubikora atari mu minsi y’uburumbuke.
  • Igihe umugore afite ikibazo cy’intanga zidakura (ovulation), azahabwa imiti ikoze mu misemburo ituma zikura.
  • Niba umugabo adafite intanga zihagije nawe azahabwa imiti anategekwe nibyo arya kugirango ziyongere.
  • Niba umugore afite ubushyuhe bwinshi cyangwa aside nyinshi mu gitsina, azahabwa imiti ibivura.
  • Nibiba ngombwa basanze imiyoboro yifunze cyangwa nyababyeyi ibyimbye cyane (endometriosis), umugore azabagwa.
  • Nibiba ari ikibazo cya Rhesus bazareba niba bigifite igaruriro. Nibasanga amazi yararenze inkombe, nimwe muzifatira umwanzuro. Mushobora gufata umwana mukamurera cyangwa mukagira ukundi mubigenza.

Rero muri macye ngibyo ibizakorwa kugirango murebeko mwabyara.
Icyo twavuga twanzura nuko bitemewe kugira umuti n’umwe wafata utawuhawe na muganga, nyuma yo kumenya igituma mutabyara.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900
Src:umutihealth.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *