Umujyi wa Kigali waje mu bice 50 bigezweho ku Isi byerekanwa nkahantu heza wasura mu 2022

Ikinyamakuru The Times cyashyize ku rutonde umujyi wa Kigali,umurwa mukuru w’u Rwanda mu duce 50 nkahantu heza ushobora gutemberea mu 2022.

Kuri uru rutonde hagaragaraho indi mijyi itandukanye harimo nka Ras Al Kkaimah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Umujyi wa Seoul, Ibirwa bya Galapagos n’ahandi.

Nta gitanagaza kirimo kuko ubu haba u Rwanda ndetse n’ujjyi wa Kigali muri ibi bihe hagezweho haba mugusurwa nabantu batandukanye biciye muri gahunda ya Visit Rwanda ndetse inama zahato nahato zisigaye zihabera zikitabirwa ningeri zitandukanye zabantu bakomeye ku Isi,ibi byose byongerera amahirwe igihugu cyacu nko kuba cyabonwa nkahantu heza nyaburanga kubera kwamamaza,dore ko baca umugani ngo uwabuze umuranga yaheze mwa nyina.

Hari nk’ingero zitandukanye zituma abahaza bahashima harimo nko kuba  umujyi wa Kigali uharanira iterambere ritangiza ibidukikije ariko ukanazanamo n’udushya dutuma abantu barushaho kwidagadura no kuruhuka, kandi bigafasha mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

Muri iyi minsi umujyi wa Kigali washyize imbaraga mu kwagura imihanda hagamije kugabanya ubucucike bw’abayigendamo no kurushaho kurimbisha umujyi, muri yo hakaba imihanda inyuranamo mu kirere. Uwa mbere wuzuye ku kicukiro ugiye gukurikirwa n’indi igera kuri 43 izubakwa mu bice bitandukanye by’umujyi.

Iyo mihanda irimo n’iyagiye igezwa no mu duce byagoranaga kugeramo mu bihe byashize, ku buryo kuri ubu byoroshye gutembera kandi wizeye ko udahura n’imyanda itandukanye ishobora guterwa n’imihanda mibi.

Ikinyamakuru The Times, cyatangaje ko akandi gashya kihariye ari imihanda yakumiriwemo imodoka (car free zones) mu bice bitandukanye kugira ngo abayitembereramo barusheho kuhidagadurira no kuharuhukira.

Muri ibi bice hari agace ka Gisemiti ndetse na Nyamirambo aho imihanda imwe yafunzwe ikagirwa ahantu ho kwidagadurira ndetse no gufatira amafunguro abantu baruhuka.

Muri Kigali habarizwa hoteli zigezweho ku rwego mpuzamahanga, iya vuba ikaba yitwa Four Points ya Sheraton yafunguwe mu mpera za Kamena 2022 ubwo u Rwanda rwakiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma byo mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM).

Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bakomeje gukwirakwiza iki cyegeranyo cya The Times, bashimira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange, uburyo bakomeje kwimakaza iterambere rirambye rishingiye ku gutegura ahazaza hazira kwangiza ibidukikije.

U Rwanda kandi rufite gahunda zitandukanye zo kongera ibikorwa remezo mu rwego rwogukomeza gukurura abashoramari ndetse n’abamukerarugendo mu rwego rwo kongera umutungo winjira mu gihugu.

AMAFOTO y'ubusitani bwizihiye ijisho bw'Umujyi - Inyarwanda.com

Umudugudu wa Inyarurembo mu Mujyi wa Kigali rwagati ufite umwihariko - Kigali Today

Gisimenti's weekend-only car free zone: how the first day went | The New Times | Rwanda

Gisimenti, agace ka Weekend ya nyayo muri Kigali (Amafoto) | IGIHEAgace ka Gisimenti muri iyi minsi kari muduce tugezweho muri Kigali

Gisimenti: Ni Sodoma mu isura nshya cyangwa ni imyidagaduro yaziye igihe? | IGIHE

Umujyi wimukiye mu Biryogo; Car Free Zone yahagurukije n'iyonka! (Amafoto) | IGIHE

Kigali: 'Biryogo Car free zone' mu isura nshya irimbishije ubugeni (Amafoto) - Kigali Today

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *