Abagore batatu bashyizwe mu kanama gatora abasenyeri na Papa Francis

Papa Francis yashyize abagore batatu mu kanama ngishwanama kamufasha mu gutoranya Abasenyeri ku Isi, ubusanzwe kari kagizwe n’abagabo gusa.

Kuri uyu wa Gatatu ababikira babiri Raffaella Petrini na Yvonne Reungoat ndetse n’umulayiki, Maria Lia Zervino, ni bo bagore ba mbere bagiye muri aka kanama.

Ni ubwa kabiri umubikira Petrini agiriwe icyizere na Papa Francis mu gihe kitageze ku mwaka. Mu Ugushyingo umwaka ushize, Papa yamugize Umunyamabanga Mukuru muri leta ya Vatican.

Umubikira w’Umufaransa, Reungoat, ni umwe mu bagore ba mbere bashyizwe mu rwego rushinzwe abihayimana mu 2019, mu gihe Lia Zervino, ari uwo muri Argentine usanzwe ari umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abagore muri Kiliziya.

Aba bagore ni bamwe mu kanama k’abantu 14 barimo aba-cardinal, abasenyeri n’abapadiri.

Papa Francis akomeje gushyira imbere uburinganire muri kiliziya, itaremera ko umugore yaba umupadiri. Kongera abagore mu buyobozi bwa kiliziya hari abasanga ari intambwe yo gukuraho iyi miziro.

Pope confident that financial reforms will prevent further scandals -  Vatican NewsNi ubwambere aka kanama gashyizwemo abagore.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *