Musa Esenu mu nzira zo gutandukana na Rayon Sports

Musa Esenu arifuza gutandukana n’iyi kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye ubwo yayisinyiraga.

Musa Esenu ubwo yasinyiraga Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Mutarama 2022 avuye muri Bull FC y’iwabo muri Uganda, amafaranga yaguzwe atayahawe yose aho yahawe igice andi akabwirwa ko azayahabwa nyuma.

Esenu wari waguzwe miliyoni 5, yahawe miliyoni 2.8 ikipe imusigaramo miliyoni 2.2, shampiyona ikaba yarasojwe Rayon Sports imufitiye amezi 2 y’umushahara itaramwishyura uhwanye na miliyoni (kuko ahembwa ibihumbi 500 ku kwezi), yose hamwe akaba yishyuza Rayon Sports 3,200,000 frw.

Ubwo shampiyona yari irangiye agiye gusubira iwabo muri Uganda, Esenu yababajwe n’uko yasabye iyi kipe amafaranga ariko agahabwa n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (team manager) ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ariko akaba yaranze kuyafata ahitamo kugenda nta n’igiceri afite.

Uyu musore usigaje umwaka n’igice w’amasezerano muri Rayon Sports, yatangiye gutekereza uburyo yatandukana n’iyi kipe mu gihe itaba imwishyuye amafaranga imurimo, bivugwa ko uku kwezi kurangiye atarabona amafaranga ye umwaka utaha w’imikino wa 2022-23 atazawukina muri Rayon Sports.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *