Umujjyi wa Rubavu nawo washyizeho agace ka ‘Car Free Zone’(AMAFOTO)

Kuryoshya imijyi ndetse no kongera imyidagaduro nimwe muri gahunda zishyizwe imbere muri iyi minsi haba muri Kigali ndetse kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera, bashyizeho agace ‘Car Free Zone’ nkiko nyakozwe ku Gisimenti na Nyamirambo mu rwego rwo gufasha abanyamaguru ndetse nabakunda imyindagaduro mu mpera z’icyumweru.

Aka gace gaherereye hafi y’isoko rya Gisenyi hakaba hatashywe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2022

Ubuyobozi bw’Akarere bwashyize Itangazo hanze  busaba  abikorera bashaka gucururiza muri ako gace, kubegera kugira ngo bafashwe muri iki gikorwa.

Muri Gicurasi nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwatangaje ko inkombe z’Ikiyaga cya Kivu zigiye kuba agace katagendwamo n’ibinyabiziga (Car Free Zone) mu rwego rwo gufasha abaturage b’aka Karere n’abagasura kwidagadura neza.

Muri Gicurasi, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwari bwatangaje ko umwaro w’ikiyaga cya Kivu ugiye kuba agace katagendwamo n’ibinyabiziga (Car Free Zone) mu rwego rwo gufasha abaturage b’aka Karere n’abagasura kwidagadura neza.

Icyo gihe abaturage basabye ko ibi bikorwa byashyirwa mujyi rwagati kuko ku Kiyaga cya Kivu ari kure y’Umujyi ndetse hakaba hanahenda, ku buryo byagoraga abaturage benshi kwidagadura.

Habimana Theogene wo mu Murenge wa Gisenyi yavuze ko ku Kivu ari kure kandi bigorana gutaha, asaba ko Car Free Zone yegezwa hafi.

Ati “Bibaye byiza bari kuyishyira mu mujyi hagati mu rwego rwo korohereza abadafite imodoka gutaha bikaba nko ku Gisimenti naho kubijyana ku kivu byagora abaturage mu masaha ya nimugoroba,kandi haba ibiciro bihenze.”

Nyuma y’isuzuma ryakozwe n’Akarere, byaje kugaragara ko ibyifuzo by’abaturage bifite ishingiro, ari na yo mpamvu iyi Car Free Zone yashyizwe mu Mujyi wa Gisenyi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *