Ngeria:Abashimuse abapadiri babiri barasaba ingwate ya miliyoni 121Frw

Abashimuse abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika ku wa gatanu mu majyaruguru ya Nigeria, basabye ingwate nyinshi cyane nk’uko bivugwa n’umukuru w’ishyirahamwe ry’amadini ya gikristu muri Nigeria, Pasiteri John Joseph Hayab.

Abo bapadiri; John Mark Cheitnum na Donatus Cleopas bashimuswe bafatiweho imbunda aho bari bari mu cyaro cya Yadin Garu muri leta ya Kaduna, nyuma y’uko bari bagiyeyo kwitabira igikorwa cya Kiliziya. Umukuru wa polisi muri leta ya Kaduna, Ayoku Yekini yabwiye BBC ko igikorwa cyo kubatabara kirimo kuba kandi ko abashinzwe umutekano bari gukurikira ababashimuse.

Pasiteri Hayab yavuze ko Kiliziya yaho idashobora kubona ingwate irimo gusabwa kugira ngo barekurwe. Mbere iyo ngwate yari yashyizwe kuri miliyoni 50z’ama-naira (angana na miliyoni 121 mu mafaranga y’u Rwanda), ariko nyuma haza kubaho kumvikana ashyirwa kuri miliyoni 40 z’ama-naira.

Kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, abihayimana barenga 10 bo mu madini ya gikristu biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika bamaze gushimutwa n’abagabo bitwaje imbunda, mu bice bitandukanye byo muri Nigeria. Abatari munsi ya babiri muri bo bishwe n’ababashimuse.

Pasiteri Hayab yamaganye ibikorwa by’ubushimusi bw’abihayimana birimo kwiyongera, avuga ko abashimusi batekereza ko abakuru b’amadini bafite amafaranga menshi. Icyo ni ikintu kitari ukuri bishyizemo. Yongeyeho koubupadiri ari akazi ko “kwitanga” katagira umushahara munini.

Nigeria ihanganye n’inkubiri y’ubwicanyi n’ubushimusi, bikorwa n’ibico by’abagizi ba nabi bitwaje intwaro n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam. Ababikora ahanini bibasira abantu bari mu ngendo mu mihanda, no mu turere two mu cyaro tutarinzwe.

Ubutegetsi bwa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari burimo kurushaho kunengwa, kubera kunanirwa gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiri henshi mu gihugu n’ubwo yahagabye abasirikare babarirwa mu bihumbi nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *