Sebastien Haller wa Borussia Dortmund yahagaritse imyitozo kubera yasanganywe ibibyimba mu myanya y’ibanga

Sebastien Haller umukinnyi mushya wa  Borussia Dortmund,yasezerewe mu mwiherero w’iyi kipe uri kubera mu Busuwisi nyuma y’uko itsinda ry’iyi kipe ry’ubuvuzi ryasanze afite ikibyimba mu bugabo bwe bikekwa ko ari ibimenyetso bya kanseri ifata mu bugabo (Testicular Cancel)

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Côte d’Ivoire yarwaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari mu myitozo. Yabwiye abaganga ko yumva atameze neza, bamusuzumye bamusangana ikibyimba mu myanya y’ibanga.

Ikipe ye ya Borussia Dortmund yavuze ko mu minsi iri imbere ibindi bizamini bizakorwa n’itsinda ry’ubuvuzi bwihariye.

Sebastian Kehl Umuyobozi usanzwe ashinzwe  siporo muri Dortmund, yavuze ko aya makuru yaje atunguranye yaba kuri Sebastien Haller n’abandi bose.

Ati “Umuryango wa BVB wose urizera ko Sebastien azakira vuba bishoboka kandi ko dushobora kongera kumuhobera vuba. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwiza bushoboka.”

Haller aherutse gutangazwa nk’umukinnyi mushya muri Bundesliga avuye muri Ajax yo mu Buholandi aguzwe miliyoni zisaga 30 z’amayero aho yaje asimbuye rutahizamu Erling Haaland wahetse iyi kipe mu myaka ibiri ishize, akaza kuyivamo muri Gicurasi 2022 yerekeje muri Manchester City.

Yatsinze ibitego 21 mu mikino 31 yakinnye muri shampiyona ya Eredivisie umwaka ushize, atanga imipira ivamo ibitego inshuro zirindwi.

Sébastien Haller has testicular cancer | Football - World News | TakeToNews

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *