Nigeria: Umwe muri bapadiri babiri bari barashimuswe n’umutwe w’inyeshyamba yishwe

Igihugu cya Kenya gikomeje kuba indiri y’imitwe y’inyeshya zitwaje intwaro aho abaturage benshi barimo n’abana bagenda bashimutwa aho usanga bihagayikishije abaturage bo muri iki gihugu kuburyo usanga igihugu cyarabuze igisubizo cyiki kibazo.

Mu minsi yashize havuzwe inkuru yishimutwa ry’abapadiri babiri ndetse abari babashimuse basabaga amafaranga y’umurengera aho byavugwa ko kiriziya yo muri ako gace itabona ayo mafaranga.

Ubu inkuru ihari nuko umwe muri aba bapadiri yamaze kwicwa arashwe naba babashimuse.

Pasiteri John Joseph Hayab ukuriye ishami ry’ishyirahamwe ry’amadini ya gikristu muri Nigeria muri Leta ya Kaduna, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko undi mupadiri we yarekuwe nyuma y’uko hari hamaze gutangwa ingwate yari yasabwe. Mu itangazo rya Kiliziya yavuze ko umurambo wa Padiri John Mark Cheitnum urimo kwangirika wamaze kubonwa, kiliziya itangaza ko ari ubwicanyi buteye ubwoba.

Yongeye ho ko uyu mupadiri yarashwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize kaba ari nawo munsi yafatiweho,gusa avuga ko  Padiri Donatus Cleopas warekuwe we yongeye guhura n’umuryango we.

Ubwo aba bapadiri bafatwaga bari bagiye mu bikorwa bya Kiliziya mu gace ka Yadin Garu muri leta ya Kaduna.

Gusa nyuma yuko ibi biba Police yari yatangaje ko iri mu bikorwa byo kuba batabarwa nubwo byarangiye umwe arashwe.

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2022, abihayimana barenga 10 bo mu madini ya gikristu biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika bamaze gushimutwa n’abagabo bitwaje intwaro mu bice bitandukanye byo muri Nigeria. Abatari munsi ya batatu muri bo bishwe n’ababashimuse. Abashimuswe akenshi barekurwa iyo hamaze kwishyurwa ingwate.

Bisa naho ubuyobozi bwa Buhari Perezida wa Nigeria bwananiwe gukemura iki kibazo aho buri kunengwa cyane nabaturage biki gihugu.

Padiri John Mark Cheitnum wishwe arashwe nyuma yo gushimutwa

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *