Kamonyi:DASSO yaburiwe irengero nyuma yaho yakiriye amafaranga ya mituweli z’abaturage

Mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi umu-Dasso ari gushakishawa nyuma yoho abaturage bamuhaye amafaranga angana n’ibihumbi 200 Frw y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) ubundi akaburirwa irengero.

Aba baturage ngo bagiye gutanaga aya mafaranga ku murenge nuko basanga Internet yabuze biyemeza kuyamusigira kugirango ayabatangire nyuma undi ahaitamo kuburirwa irengero.

Inkuru dukesha igihe nuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Jean Pierre Egide yatangaje ko bahamagaye uwo mu Dasso akavugako arwaye yagiye kwivuza.

Yagize ati”Yavuze ko yarwaye yagiye kwivuza atwemerera ko amafaranga y’abo baturage yayatanze n’inyemezabwishyu azifite ariko twamubuze.”

Gusa yongeyeho ko uwo Mu Dasso yabuze ari gushakishwa.

Ati “Yaburiwe irengero ariko ari gushakishwa kugira ngo yerekane aho yayashyize ndetse agaragaze n’izo nyemezabwishyu.”

Ndayisaba yasabye abaturage kuba bihanganye mu gihe DASSO agishakishwa, abizeza ko ikibazo cyabo kiza gukemuka.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *