Tchad yabujije abakobwa bakiri bato kuva mu gihugu

Igihugu cya  Tchad cyafashe icyemezo cyo kubuza abakobwa bakiri bato kuva mu gihugu badahawe uburenganzira n’ababyeyi babo, iyi ngingo ntiyishimiwe n’amashirahamwe uburenganzira bw’abagore basaba ko iyi ngingo yakurwaho.

Avuga kuri iyi ngingo, Minisitiri ushinzwe  umutekano Jenerali Idriss Dokony Adiker avuga ko “hari urujya n’uruza rw’abakobwa bakiri bato” bari kuva mu gihugu “mu buryo bwo gukoreshwa mu buryo bushobora no kuvamo ihohoterwa”.

Iri tangazo ribuza amakompanyi y’indege n’amashyirahamwe ashinzwe gutwara abantu n’ibintu kwakira abakobwa bashaka kurira indege.

Urwandiko rwa Jen. Adiker ntirwerekana imyaka y’abakobwa babuzwa ingendo, cyangwa abagomba guhabwa uruhushya rwo kuba bafata indenge.

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abagore, Ligue Tchadienne pour les Droits de la Femme/Chadian Women’s Rights League, rivuga ko iyi ngingo yo kubuza abakobwa gusohoka iteye itandukanye n’ubwigenge bw’abakobwa bakiri bato ndetse n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Kubw’iri shirahamwe, iri tegeko ni ivangura rishingiye ku gitsina kuko abahungu bakiri bato muri Tchad bakorerwa iri vangura rya kiremwamuntu.

Ikigereranyo cy’ishirahamwe mpuzamahanga rirwanya iby’mpuzabihugu kivuga ko ubucuruzi bw’abantu muri Tchad bwiyongereye muri ino myaka ya vuba.

Kivuga kandi ko ubucuruzi bw’abanya-Tchad bacuruza imibiri yabo mu bihugu bituranye yciyongereye mu 2021.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *